Perezida Tshisekedi wa RDC, arashinjwa kugira indimi zibiri mu biganiro by’i Luanda.
U Rwanda rubinyujije mu muvugizi wayo w’ungirije, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiranye na televisiyo y’igihugu cy’u Rwanda, yasobanuye ko “mu biganiro bikomeje kubera i Luanda, bimaze kugaragaramo udafite ubushake bwo gukemura amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo.”
Mu minsi ishize ibihugu byombi byahuriye mu biganiro i Luanda, biza kwemeranya ko imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 ihagarara ndetse ko n’umutwe wa FDLR ugomba gasenywa burundu. Uwo mwanzuro wavugaga ko guhagarika imirwano bitangira ku bahirizwa tariki ya 04/08/2024. Ni mu gihe ibyo biganiro byari byabaye ku ya 31/07/2024.Ibyo gusenya burundu umutwe wa FDLR byashingiwe ku gitekerezo cyatanzwe n’intumwa za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu biganiro by’i Luanda byo ku itariki ya 21/03/2024. Byagaragara ko hatagize igihinduka ku byo gusenya FDLR aya makimbirane ashobora kurangira kuko uyu mutwe ni wo ufatwa nk’ipfundo ry’ibibazo byabaye ingutu ku mutekano ukomeje kuzamba.
Gusa, RDC inshuro nyinshi yagiye ivuga ko ishaka gushyira iherezo kuri ibi bibazo, ariko ibyabereye mu biganiro by’i Luanda tariki ya 14/09/2024 byerekanye ko nta bushake na buke RDC ifite byo kurangiza iki kibazo, nk’uko byavuzwe n’umuvugizi w’u Rwanda.Mbere y’uko ibyo biganiro biba ku rwego rw’abaminisitiri, inzobere mu iperereza n’igisirikare cy’u Rwanda, RDC na Angola zari zahuriye i Rubavu mu nama yabaye tariki ya 29 n’iya 30/08/2/24, zemeza gahunda yo gusenya burundu umutwe wa FDLR.
Mukuralinda akaba yavuze ko mu biganiro biheruka i Luanda, RDC yisubiyeho, yanga gahunda yo gusenya FDLR, yagize ati: “Ubwo bageze mu nama, abagombaga gutanga raporo barayitanze. Niba minisitiri wacu avuze ngo ’twasinye saa saba,’ ugahita umenya ko byagoranye. Mu byagoranye rero hagomba kuba harabayeho impinduka kuko ya migambi yo kuvuga ngo barahagarika FDLR ntayo twumvise.”Yakomeje agira ati: “Usesenguye ukareba uti byagenze gute? Ni umuhuza ugomba kubivuga, niba ariko ntacyo yavuze, na ba bandi batubwira bati ‘tuzabaha ingamba zo guhagarika FDLR; bakaba ntazo baduhaye, ni uko hari icyahindutse.”
Ibi yabigarutseho mu gihe biheruka gutangazwa ko perezida Félix Tshisekedi afite gahunda yo kwakira Abanyarwanda batandatu bigeze gukurikiranwaho ibyaha bya Genocide. Kuri ubu bacumbikiwe muri Niger, bamwe muri bo barangije igifungo, abandi bagizwe abere. Barimo kandi n’ufite ipeti rya Captain ariwe Innocent Sagahutu wagerageje inshuro zibiri zose kuja muri RDC bikanga, ubwo yashakaga kuja muri FDLR.Umuvugizi w’u Rwanda, Mukuralinda, agaragaza ko kuba Tshisekedi yarahindukiye, agashaka kwifatanya n’aba Banyarwanda kandi i Luanda hari ibiganiro bigikomeje, byerekanye ko afite indimi zibiri.
Ati: “Niba uhindukiye, ukajya gufatanya n’abantu na bo ubwabo bavuga bati ‘twahirika ubutegetsi bw’u Rwanda; ni nde se watinyuka kubahuza ngo ibyo twari tugiye gukora byose nibihagarare.”Uyu muvugizi w’u Rwanda yemeje ko uko ibiganiro by’i Luanda bikomeza, bigenda bigaragaza ufite ubushake buke bwo gukemura ibibazo bigize igihe hagati y’u Rwanda na Congo.
MCN.