Hari ibikebereye ubuyobozi urujijo ku mpanuka iheruka kubera mu bice byo mu Burengerazuba bwa RDC.
Ni impanuka y’ubwato iheruka kubera mu Burengerazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho byatangajwe n’ubuyobozi bw’ibanze ko abapfuye bagera kuri 29 ariko ko ababuriwe irengero bataramenyekana umubare.
Ubu bwato buheruka gukora impanuka mu mugezi uherereye mu bice byo muri teritware ya Kutu mu Burengerazuba bw’iki gihugu cya RDC, bwarimo abantu bikekwa ko bari hagati ya 250 na 300. Muri abo ababonetse ni 128, abandi baracashakishwa.
Ni mu gihe abashinzwe ubutabazi, bamaze iminsi bashakisha kuva aho buriya bwato bwakoreye impanuka ku Cyumweru tariki ya 18/08/2024.
Mu bindi ubuyobozi bw’ibanze bwo muri iyi teritwari yabereyemo impanuka bwatangaje, nuko bwavuze ko icyateye iyi mpanuka ari ingiga z’ibiti zari muri uwo mugezi.
Ki mweho, ubuyobozi bwavuze ko kumenya neza umubare w’ababuriwe irengero bikigoye, ngo kuko ntihazwi n’abari muri ubwo bwato uko banganaga, ariko bakagereranya ko bari hagati y’abantu 250 na 300.
MCN.