Amerika yavuze impamvu yateye inkunga ya gisirikare ikaze igihugu cya Israel.
Leta ya Joe Biden yatangaje ko yiteguye kohereza indege z’intambara mu Burasirazuba bwo hagati, kugira ngo zizafashe Israel mu gihe yaba igabweho ibitero na Iran.
Iki gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gifashe iki cyemezo nyuma y’iminsi mike Iran itangaje ko yiteguye guhorera Ismäel Haniyel mu bijyanye na politiki, wiciwe i Tehran, mu gitero bivugwa ko cyagabwe na Israel.
Minisitiri w’ingabo muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko izohereza itsinda ry’indege z’intambara mu Burasirazuba bwo hagati, mu kububurizamo uyu mugambi wa Iran.
Uretse izi ndege, minisitiri w’ingabo muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Lloyd Austin, yanavuze ko igihugu cye cyiteguye kongera umubare w’ikoranabuhanga rihanura ibisasu bya misile risanzwe riri muri iki gice.
Kugeza ubu kandi Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa byamaze gusaba abaturage babyo kuva muri Liban kuko iki gihugu gishobora kwibasirwa n’intambara cyangwa n’umutekano mubi.
Ni ikibazo gishobora guturuka ku mutwe wa Hezbollah ukorera muri Liban wamaze gutangaza ko witeguye kwifatanya na Hamas mu bikorwa byo guhorera umuyobozi wayo. Mu gihe ibi byashyirwa mu bikorwa Israel nayo ishobora gufata icyemezo cyo kurasa Hezbollah muri Liban.
MCN.