Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yateye utwatsi ibyanditswe n’abanyamakuru bahuriye muri Forbidden Stories, ndetse agira n’icyo avuga ku by’u Burasirazuba bwa RDC.
Hari mu kiganiro umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yagiranye n’ibitangaza makuru by’imbere mu gihugu bitandukanye, aha r’ejo ku wa Mbere tariki ya 17/06/2024.
Iki kiganiro agikoze mu gihe haburaga iminsi mike kugira ngo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida ndetse n’uwabadepite mu Rwanda bigere.
Ni ikiganiro yakoreye muri Village Urugwiro. Cyatambukaga ku binyamakuru byose bya leta , ndetse n’ibindi bya bikorera ku giti cyabo.
Ku ngingo y’amatora ateganyijwe muri uy’u mwaka perezida Kagame yizeje ko yiteguye gukora ibirenzeho mu mugambi wo kongera umuvuduko w’iterambere.
Abanyamakuru baje ku mutera ikibazo cyabavuga ko nta demokarasi iba mu Rwanda, nawe asubuza ko ibyo byose bishingiye ku mateka yaburi gihugu. Perezida Paul Kagame nta gihugu yashize mu majwi ariko yavuze ko hari ibihugu byumva ko bifite demokarasi ibereye ibindi cyane iyo bigeze ku matora avuga ko birushaho.
Perezida Paul Kagame azahagarira ishyaka rya RPF Inkotanyi riri ku butegetsi, yanagize icyo avuga kuri ankete iherutse gukorwa ku Rwanda n’ibitangaza makuru byishize hamwe cyane ibyo ku mu gabane w’u Burayi mu mushinga byise “Rwanda Classified.” Iyi ivuga uburyo ubutegetsi bwa Kigali bwibasira abatavuga rumwe nayo b’imbere mu gihugu no kurenga imbibi zacyo barimo n’abanyamakuru.
Aha Kagame yavuze ko abo banyamakuru bapfusha ubusa umwanya wabo ko amafaranga yabo bakwiye kuyakoresha mu bindi.
Naho ku kirebana n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, perezida Paul Kagame yahakanye ko nta ruhare rw’u Rwanda muri icyo kibazo. Avuga ko ikibazo cyakagombye gushakirwa ahandi aho kucyegeka ku Rwanda na we ubwe.
Muri iki kiganiro kandi yijeje abatura Rwanda ko mu matora bagomba kwizera umutekano wabo, ko ndetse aboshaka ku wuhungabanya bitobahira.
Ikiganiro nk’iki ni ubwambere gitambutse ku bitangaza makuru byinshi bikorera mu gihugu Amatora yegereje. Bamwe babona nk’aho kiri mu murongo wo kwiyamamaza.
Kwiyamamaza gutegeka u Rwanda bizatangira ku itariki ya 22/06/2024. Perezida Paul Kagame uri mu bakandida azaba agiye kwiyamamaza kuyobora u Rwanda muri manda ye ya Kane. Azaba ari guhatana na Frank Habineza wo mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, ndetse na Filipo Mpayimana, umukandida wigenga.
MCN.