Leta ya Iran yaburiye Israel na Amerika kutazakora igikorwa cyo kwihorera kugitero bagabye kuri Israel, ngo mu gihe babikoze ingaruka zizoba umurengera.
Ni Iran ibuza Israel kwihora ku bitero bidasanzwe bayigabyeho mu ijoro ryo ku wa Gatandatu bucya ari ku Cyumweru, tariki ya 14/04/2024.
Igisirikare cya Israel kivuga ko Iran yayiteye ikoresheje indege z’intambara zitagira abapilote (drone) 17O, n’ibisasu bya Misile byo mu bwoko bwa balistike 120, ndetse n’ibisasu biraswa binyuze mu mazi 30.
Iran yavuze ko ntakindi gitero ishobora kugaba kuri Israel ngo mu gihe Israel itakora ibitero byo kwihora. Umuvugizi w’igisirikare cya Israel, Lt Col Peter Lerner, yatangaje ko batemera ibyavuzwe n’ubutegetsi bwa Iran.
Ati: “Nti twemera ibyo bavuze. Muri iki gitondo, abarwanyi ba Hezbollah barashe muri Israel bari muri Liban.”
Ibitero byo ku wa Gatandatu, nibyo byambere bibaye ku mugaragaro hagati ya Iran na Israel bimaze igihe bidacana uwaka. Leta ya ya Israel yemeje ubufatanye bwayo n’inshuti zayo harimo igihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bashoboye kuburizamo ibice hafi ya 99% byibyo bitero bya Iran.
Lt Col Peter Lerner yanavuze ko ibitero bya Iran ko nta byinshi byangirije.
Ku rundi ruhande minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yahamagaje i Nama idasanzwe igamije kwiga uko Israel yihora. I Nama Benjamin Netanyahu yahamagaje irimo abagize leta y’igihugu cye.
Gusa leta ya perezida Joe Biden yatangaje ko ntaruhare izagira mu gihe Israel yahitamo guhora. Ariko Amerika iremera neza ko yafashije Israel kuburizamo ibitero yari yagabweho na Iran.
Iran yo ivuga ko ibitero yagabye kuri Israel byari mu buryo bwo kwihorera ku gitero ivuga ko igisirikare cya Israel cyagabye kuri ambasade yayo muri Siriya, kigasiga gihitanye abasirikare ba Iran barindwi barimo n’abajenerali babiri.
Israel ntabwo yigeze ihakana ko ariyo yagabye icyo gitero kandi ntacyo yakivuzeho.
MCN.