Mu misozi miremire yo muri teritware ya Uvira, bya vuzwe ko haheruka kubera i Nama idasanzwe yahuje abarwanyi bazwiho gusenyera Abanyamulenge.
N’i Nama bivugwa ko yabereye neza na neza mu muhana wa Kangovu, wo muri Localite ya Gitoga, Cheferie ya Bapfulero, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Iy’i Nama nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye imisozi ya Uvira, bavuze ko yahuje Maï Maï, Interahamwe n’abo mu mutwe w’Inyeshamba wa Gumino ndetse n’Ingabo z’u Burundi z’ibarizwa muri ibyo bice bya Gitoga.
Bi kavugwa ko mur’iyo Nama, abo barwanyi bemezanije kurwanya Twirwaneho na M23, ndetse ngo basezeranya kandi gutanga ‘msaada’ mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahari kubera intarambara ihuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.
Rukara Albert watanze ay’amakuru kuri Minembwe Capital News, yavuze ko iriya Nama yabaye mu ijoro ryo k’uwa Kane, tariki ya 08/02/2024, ni nyuma y’uko kuri uwo wa Kane, MCN yari hawe amakuru ko i Kilembwe, muri teritware ya Fizi, hari havuye Interahamwe ninshi bageze mugace ka ka Ngovu, muri Localité ya Gitoga, ahari abasirikare b’u Burundi (TAFOC), abariho ba kambika.
Iy’i nkuru ikomeje ivuga ko Interahamwe zavuye i Kilembwe, zigana mu misozi ya Uvira, mu gihe zari zahamagawe n’i ngabo za FARDC zo muri brigade ya 12, ikorera mu bice byo muri Komine ya Minembwe.
Ahagana k’u wa Kabiri, tariki ya 6/02/2024, Komanda Secteur wa Uvira, Brig Gen Mwehu Lumbu Evariste, yagiriye uruzinduko mu Minembwe, muri urwo ruzinduko, bya vuzwe ko yamaze kugera mu Minembwe, maze akoresha i Nama ingabo za za FARDC na Barundi bo mu mutwe wa TAFOC, nyuma y’iyo Nama n’ibwo FDLR zo mu Lulenge na Kilembwe, bategetswe kuja mu bice byo mu Rurambo.
Hari amakuru avuga ko ingabo za FARDC zo muri teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira ko boba bafite umugambi wo kurwanya Twirwaneho, ni mugihe bashinja Twirwaneho kuba umwe na M23. Gusa harandi makuru avuga ibi FARDC itara bibonera ibimenyetso bihagije, nk’uko tu bikesha abaturage baturiye i misozi miremire y’Imulenge.
Mu minsi ishize Twirwaneho, yashize itangazo hanze ishinja leta y’u Burundi na Guverinoma ya Kinshasa gucura umugambi wo kurimbura Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge (Tutsi), Iryo tangazo rya Twirwaneho rivuga ko kandi ubutegetsi bwa perezida Evariste Ndayishimiye bushinja Abanyamulenge gukorana byahafi n’umutwe wa M23.
Ntacyo leta y’u Burundi n’iya Congo bigeze bavuga kuri iryo tangazo rya Twirwaneho.
Bruce Bahanda.