Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
September 20, 2024
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 06/02/2024, ubuyobozi bw’u mutwe wa M23, bashize inyandiko hanze zishinja perezida Félix Tshisekedi, n’ingabo ze kwica no ku gaba ibitero ahatuwe n’abaturage benshi mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
N’inyandiko zashizwe hanze n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aho yakoresheje urubuga rwa X, maze avuga ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zishe Abana n’abadamu muri Localité ya Mushaki, mu birometre 37 n’u Mujyi wa Goma.
Bwana Lawrence Kanyuka, yagize ati: “Ejo hashize, mubice bya Mushaki, ihuriro ry’Ingabo zirimo FARDC, FDLR, Wagner, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC, nk’uko bamenyereye kwica, bishe Abana, Abadamu, bica n’umusaza wari umaze gukura, basenya amazu y’abaturage. Ibi babikora umuryango w’Abibumbye na Monusco izwiho gutanga ibikoresho kuri iryo huriro, bicyeceyekeye.”
“Tura hamagarira imiryango mpuzamahanga, ku dacyeceka kuko perezida Félix Tshisekedi Tshilombo n’igisirikare cye kiri mu ihuriro ry’Ingabo, bakomeje kwica abaturage bo mu bwoko bumwe. Tshisekedi afite ibyaha byo mu Ntambara n’ibyaha bibangamira ikiremwa muntu.”
Umuvugizi wa M23, yakomeje avuga ko ibitero by’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, bigikomeje ko kandi biri kugira ingaruka mbi ku baturage baturiye i Masisi no munkengero zayo.
Kanyuka yasoje avuga ko ingabo za M23 zo zikomeje gukora ibishoboka byo kw’irwanaho no kurwanirira abaturage ndetse no kurinda abaturage n’ibyabo.
Bruce Bahanda.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.