Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
September 20, 2024
K’u munsi w’ejo hashize,wo kw’itariki 03/01/2024, mugace kitwa Luena, ho mucyahoze cyitwa Katanga, bazamuye i Bendera rya Katanga, ba manura irya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni byakozwe n’urubyiruko rwaje rwitwaje imbunda n’intwaro za gakondo.
Ay’amakuru Minembwe Capital News, tuyakesha video, iri k’urubuga rwa X, r’uzwi kw’izina rya “République du Katanga,” yafashwe igaragaza uburyo iriya bendera ya Congo yamanuwe, ahagana isaha z’igicamunsi cyokuri uyu wa Gatatu, hakazamurwa iya Republika ya Katanga.
Ibiri muriyo video, binagargaza neza ko bya korewe hafi n’ikigo cya Polisi ya Congo, giherereye muri ako gace ka Luena.
Mu magambo yavuzwe cyane n’abrimo bazamura iriya bendera, bavugaga bakikiriza bati “Igihe, kirageze ngo twikukire.”
Bi baye kandi mugihe ruriya Rubuga rwa heruka gutangaza ko Katanga, yanenze ibya vuye mu matora ko kandi bo bashaka igihugu cyabo cy’igenga.
Banditse bagira bati: “Igihe kirageze ngo abakobwa n’abahungu ba Katanga, bagire igihugu c’igenga.”
Ni mugihe kandi Moïse Katumbi Chapwe, uvuka mu Ntara yicyahoze cyitwa Katanga, akomeje kugaragaza ko ashaka guhangana na leta ya Kinshasa, ninyuma y’uko bitangajwe ko yatsinzwe Amatora yo kw’itariki 20/12/2023.
Bruce Bahanda.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.