Umwuka mubi wakomeje gututumba hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Kenya, nimugihe byavuzwe ko uhagarariye igihugu ca Kenya, muri RDC ashobora guhamagazwa kwisobanura ku mutwe wa politike, Alliance Fleuve Congo(AFC), wavukiye k’u butaka bwa Kenya.
George Masafu, niwe Ambasaderi, wa Kenya i Kinshasa, kumurwa Mukuru w’igihugu ca RDC, uyu yigeze kandi guhamagazwa n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, mu ntangiriro z’umwaka w’2021, mu gihe William Ruto wari visi perezida wa Kenya icyogihe yari yagereranije abanyekongo n’Inka.
Nk’uko bya vuzwe George Masafu, n’uko yarakwiye guhamagazwa n’aminisiteri y’u banye n’amahanga, ihagarariwe na Christophe Lutundula, gusa Lutundula ari muruzinduko hanze ya Congo Kinshasa. Ibi ngo byatumye baheza iki kiraka bwana minisitiri w’u mutekano w’imbere mu gihugu, Peter Kazadi.
Nyuma y’uko uriya mutwe wa Alliance Fleuve Congo, ugamije kuvanaho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, utangajwe ku mugararo ko kandi uyobowe na Corneille Nangaa, wayoboye Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora muri RDC, ahagana mu mwaka w’ 2018. Leta ya Kinshasa, yahise izamura amaranga mutima, habaho urwikwekwe hagati mu bategetsi ba Kinshasa, kuri Kenya.
Minisitiri w’itumanaho muri RDC akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa, Patrick Muyaya, ari imbere ya Television y’igihugu kuri uyu wo ku wa Gatanu, tariki 15/12/2023, yavuze ko bamaganye umutwe wavutse ndetse ko kandi bagiye gufata Ingamba nshashya kuri uwo mutwe.
Ati: “Biratangaje kubona Kenya i Gihugu cyari munzira yo gushakira RDC amahoro kuba aricyo gihaye abanzi ikibanza abarwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. N’ibintu bitumvikana. Gusa tugiye gushakira iki kibazo Ingamba zihuse. Kenya igomba ku bisobanuro.”
Uriya mutwe bivugwa ko ufite n’Ingabo wavutse kw’itariki 15/12/2023, uvukiye i Nairobi, mu gihugu ca Repubulika ya Kenya. Umuhango wo gutangiza uriya mutwe wari witabiriwe n’abanyapolitike benshi barimo na perezida w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa.
Mu ntego nyamakuru uriya mutwe wihaye ngo ni “Ugashakira abanyekongo amahoro no kubagarurira agaciro kabo ndetse no kuvanaho ubutegetsi bwa Kinshasa,” nk’uko byatangajwe na Nangaa, bivugwa ko ariwe uyoboye uwo mutwe.
Nangaa, yanaciye amarenga avuga ko igihe kigeza ngo Tshisekedi, avanwe ku butegetsi ati kandi binaniranye hazifashishwa imbaraga za Gisirikare.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.