Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
September 20, 2024
Umusaza wari waranze gusiga Igihugu cy’Imulenge ngwahunge intambara ararangije mu Minembwe, Semugazanya Paul.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 09.05.2023. Saa 2:07 pm kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umusaza wimyaka 105, Semugazanya Paul, yapfuye yishwe nindwara itunguranye mu Minembwe, nkuko ayamakuru twayahawe kuri Minembwe Capital News.
Semugazanya Paul, yari umwe munkingi z’Imulenge nimugihe yari yaranze guhunga intambara za Mai Mai, za biciye Mukarere ka Minembwe nomumisozi miremire y’Imulenge homuri Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Semugazanya Paul, nkuko ayamakuru twayahawe byavuzwe ko inzu ye Mai Mai, bayitwitse kuri Muliza ariko aravuga ngo ntazasiga amatongo yabasekuruza.
Uyu musaza yabayeho Chef wo kuri Muliza, igihe kirekire, Semugazanya Paul, yavutse mumwaka wa 1917, akaba yarangije uyumunsi kuwakabiri igihe cyisaha zine zigitondo.
Umwe mubabaye hafi yatanze ubuhamya yagize ati : “Intambara imaze kuba batekereje kumuhungisha ngwaje i Bukavu, atazahira munzu arabyanga avuga yuko umugabo azapfira mugihugu cye. Inzu ye bigeze kuytwika agituye kuri Muliza, abatwitse iyinzu n’inyeshamba zo mumutwe wa Red Tabara na Mai Mai, ariko yanga guhunga ngo ntazahunga ngwate igihugu”
Uyumusaza wadusize, biteganijwe ko bazamushingura kuri Muliza aho yahoze atuye.
Chef Semugazanya Paul, tumwifurije iruhuko ryiza ridashira.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.