Urugamba ruri kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ruhanganishije umutwe w’inyeshamba wa M23 n’Ingabo z’u Burundi zirimubufatanye n’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rwa subiye gufata indi ntera iri k’urwego ruhanitse.
Nimugihe Abasirikare b’u Burundi bagiye gufasha FARDC ku rwanya M23 bahawe itegeko ryo kutazongera gukoresha telephone ngendanwa, guhera ejo hashize tariki ya 16/01/2024, nyuma y’uko urugamba rwari rwongeye ku baremerera.
Bya vuzwe ko abasirikare b’u Burundi, bemerewe gutunga telephone ari abayoboye amabatayo, nk’uko tubikesha urubuga rwa Ninihazwe Pacifique, ukora mu rugaga rutabariza abarundi bari mu byago.
Mu nyandiko ze, yagize ati: “Igisirikare c’u Burundi nticifuza ko hari amakuru y’urugamba aja hanze, nk’uko byabaye mu mezi yashize.”
Iy’inkuru ikomeza ivuga ko hari i Nama yayobowe na Brig Gen Elie Ndizigiye, wa mamaye kw’izina rya Muzinga, muriyo Nama asezerera Abasirikare b’u Burundi bari k’u butaka bwo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kutazongera gukoresha telephone ngendanwa.
Mur’izo nyandiko za Pacifique, yanavuze ko iyo Nama yabaye k’u wa Gatandatu, wi Cyumweru gishize. Bivuze ko Abasirikare b’u Burundi bari mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, batozongera ku vugana n’imiryango yabo.
Yagize ati: “Imiryango ntizongera kumenya amakuru y’Abasirikare babo baguye ku rugamba, birarangiye.”
Yatanze ubuhamya bw’umusirikare mukuru uyoboye Batayo mu Ngabo z’u Burundi ziri muri RDC, uzwi kw’izina rya Leandre Kavamahanga, akaba afite ipeti rya Colonel, agira ati: “Colonel Leandre Kavamahanga, yavuganye umubabaro w’u buryo amakuru abatanga, bakaja kwitera hejuru urubuga rwa Pacifique rwanditse imipango y’igisirikare cyapanze k’u rwanya M23.”
K’u rundi ruhande bya navuzwe ko Batayo yo mu mutwe wa TAFOC, iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ifashwe nabi muri iki gihe.
Ati: “Abasirikare bomuri TAFOC, ntibakigira ibyo bambara n’ibyo barya. Ubu birabagoye”
Mu busanzwe muri RDC habarizwa Batayo zirindwi, zo mu Ngabo z’i gihugu c’u Burundi. Batayo zitandatu zibarizwa muri Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe indi imwe ar’iyo ibarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Andi makuru n’uko urubyiruko rwo mw’ishyaka riri k’ubutegetsi mu Burundi CDD-FDD, r’uzwi cyane kw’izina ry’Imbonerakure basoje imyitozo y’Abapara Komando, bikaba bya vuzwe ko abasoje ariya mahugurwa kugira boherezwa mu Burasirazuba bwa RDC k’u rwanya M23.
Amakuru yizewe avuga ko iriya myitozo yamaze iby’umweru bi biri, ikaba yarabereye muri Komine Rugombo na Mugina mu Ntara ya Cibitoki, ahahana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bruce Bahanda.
Ntibizoroha. Aha bigeze m23 igiye gushira intambara kumugaragaro. Yaritegerejeko hazagera reta ikemera ibiganiro ark biranze ntayandi mahitamo asigaye.