Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yatangarije abantu kwirinda Abanyamakuru barutwitsi.
Bukubiye mu nyandiko amaze gushira hanze zamagana Abanyamakuru ahanini bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bakomeje kuyobya uburari aho barimo bavuga ko agace ka Mweso, muri teritware ya Masisi, ko kagenzurwa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa.
Lawrence Kanyuka, yatangaje ko Mweso, irimo ingabo za ARC/M23.
Yagize ati: “Bitandukanye n’ab’Anyamakuru bakorera mu kwaha k’ubutegetsi bubi , M23 yarwanye kinyamwuga irwanirira abaturage n’ibyabo nta santi metre n’imwe twigeze dutakaza.”
“Yewe twabambuye n’ibikoresho byinshi by’agisirikare harimo n’uko iryo ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC, twa birukanye muri Mweso.”
Yasoje avuga ati: “Tura burira Tshisekedi Tshilombo n’ihuriro ry’Ingabo ze, kureka kurobanura abaturage kandi turamenyesha imiryango Mpuzamahanga kureka guceceka mugihe ubutegetsi bubi bwa Kinshasa bukomeje kwica abasivile.”
Bruce Bahanda.