Umurwa mukuru w’u Rwanda washizwe mu mijyi ya mbere ikunzwe muri Afrika.
Ni umujyi wa Kigali washizwe ku mwanya wa 5 mu mijyi 10 yashizwe ku rutonde rw’imijyi ikunzwe cyane muri Afrika no mu Burasirazuba bwo hagati.
Mu kuwushiramo bavuga ko ari wo mujyi usukuye cyane muri Afrika. Kandi bavuga ko uhuza abantu, ukungahaye ku biribwa n’ibinyobwa biryoshye, ufite umutekano kandi w’ingirakamaro cyane by’u mwihariko kubawugenderera.
Uyu mwaka, umujyi wa Kigali wazamutse ushyirwa ku mwanya wa Gatanu mu mijyi ikunzwe muri Afrika no mu Burasirazuba bwo hagati. Ni mu matora yakozwe n’urubuga rwa Travel Leisure.
Buri mwaka, mbere y’uko hatangwa ibihembo bya ‘world’s best awards’ hakorwa ubushakashatsi, abasomyi buru rubuga rwa Travel Leisure basabwa gusangiza inararibonye yabo ku ngendo bakoze hirya no hino ku isi, bagatanga ibitekerezo kuri Hotel za mbere, resitora, imijyi, ibirwa, amato atwara abagenzi, indege n’ibindi.
Kuri ubu rero abasomyi barenga 186.000 ba Travel Leisure barangije ubushakashatsi bwa 2024. Mu byagendeweho hatorwa imijyi ikunzwe harimo ibimenyetso nyaburanga, umuco, ibiribwa, imibanire y’abantu, imihahire, ndetse n’agaciro.
Umujyi wa Marrakesh wo mu gihugu cya Marocco, ni wo waje ku mwanya wa mbere mu mijyi ya basomyi batoye, ukaba uzwi cyene mu kugira ibice byinshi by’ubukerarugendo.
Uyu mujyi uherereye muri Marocco, urakundwa cyane kubera ufite ibice bimwe na bimwe bigaragaza umuco gakondo w’iki gihugu ndetse ukagira n’ibindi bice bigaragaza iterambere ry’iki gihugu.
Kigali iza ku mwanya wa Gatanu, abayitoye bayisobanuye nk’u mujyi ufite isuku itangaje, utekanye, uteye imbere kandi ufitiye akamaro kanini abawutuyemo.
Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa Gatanu mu mijyi ikunzwe muri Afrika.
Mu matora yakozwe na ruriya rubuga, bakurikiranyije iri ya mijyi yo muri Afrika no mu Burasirazuba bwo hagati, gutya:
- Marrakesh (Marocco): 89.172
- Cape Town (Afrika y’Epfo): 88:87
- Jerusalem (Israel): 87.25
- Dubai(United Arab Emirates): 86:14
- Kigali (Rwanda): 85:93
- Fez(Morocco): 84.37
- Essaouira(Marocco): 83:97
- Tel Aviv(Israel): 82.46
- Luxor(Egypt): 82.04
- Cairo(Egypt): 81.40.
MCN.