Umunsi ugiye kuziyongeraho amasaha.
N’ibyatangajwe n’abashakashatsi aho bavuga ko kuva mu 2010, igice cy’imbere cyane mu nda y’isi cyagendaga buhoro buhoro mu gihe Isi yizengurukaho.
Aba bashakashatsi bakavuga ko kandi ibyo byo kugenda buhoro buhoro bigikomeje, ndetse ko bishobora kuzatuma uburebure bw’umunsi bw’iyongeraho n’ubwo abatuye Isi bashobora kutabimenya.
Isi yizengurukaho amasaha 24, ikamara iminsi 365, amasaha 6 n’iminota 9 izenguruka izuba.
Muri uko kwizengurukaho guhoraho, nibwo hagaragara amanywa n’ijoro ku Isi.
Icyitwa umunsi uba ugizwe n’igice kimwe cy’amanywa, n’ikindi cy’ijoro, ungana n’inshuro imwe Isi iba yizengurukaho.
Abashakashatsi bagaragaza ko kuva mu myaka 14 ishize, igice cyo ku ndiba y’isi cyagendaga ku muvuduko uri hasi mu gihe Isi yizengurukaho, kandi ko n’ubu ari ko bikiri.
Basobanuye ko uko kutagendana n’ibindi bice kuzagira ingaruka ku gihe isi ikoresha yizengurukaho, bigatuma uburebure bw’umunsi bw’iyongera.
Bivuze ko igihe Isi imara yizengurukaho kizaba cyiyongereye.
Inner core y’isi hagereranywa ko ifite ubunini nk’ubw’ukwezi, ikaba igizwe n’ubutare(iron) ndetse na nickel. Iri mu bujyakuzimu bwa kirometero 4,800.
Kuyivaho ugera ku gice abantu batuyeho cyahawe izina rya “Crust” mu cyongereza, hacamo agace kayo kandi kiswe “Outer Core,” n’ikindi gice cyiswe “Mantle.”
Abashakashatsi bari barerekanye ko kuva mu 40 ishize “Inner Core” yagendaga ku muvuduko urenze uwa “Montle” n’uwa “Crust” mu gihe Isi yizengurukaho.
Ibi bikaba byaratangajwe n’igitangaza makuru cya Nature, aho cyagaragaje ko kuva mu 2010 “Inner Core” yatangiye kugenda buhoro buhoro, ndetse ubu ikaba igenda ku muvuduko uri inyuma cyane y’uwibindi bice by’isi.
MCN.