Umukuru w’igihugu cya Israel wari mu bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yise Paul Kagame w’u Rwanda inshuti nyayo.
Ni mu butumwa perezida wa Israel yanyujije ku rukuta rwe rwa X, aho yashimiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, amushimira ko ari inshuti magara.
Yagize ati: “Uri inshuti y’ukuri ya Israel. Byari ibyagaciro kubana nawe n’abandi bayobozi ba Afrika n’ahandi ku Isi twibuka inzira karengane zishwe muri genocide yakorewe Abatutsi.”
Yavuze kandi ko mu nama bagiranye, yahaye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame urunigi rugaragaza ko nta gushidikanya, basaba (Israel) ko imbohe yafashe n’ibyihebe by’u mutwe wa Hamas zirekurwa zigasanga imiryango yabo.
Kuva igitero cya Hamas cyabaye tariki ya 07/10/2023, Perezida Herzog niwe muyobozi wo ku rwego rwo hejuru usuye Afrika, mu byamuzanye nk’uko ibiro bye byabitangaje harimo no guha n’abayobozi batandukanye ku Isi, ngo abasabe gukora ibishoboka kugira bariya bashimuswe barekurwe.
Uretse perezida wa Israel waje mu Rwanda, hari abakuru b’ibihugu batandukanye harimo Petr Pavel wa Chech Republic, Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, Madame Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville, perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudan y’Epfo, minisitiri w’intebe wa Ethiopia.
Harimo kandi ababaye abakuru b’ibihugu nka Bill Clinton wahoze ari perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Nicolas wayoboye u Bufaransa, Thabo Mbeki wayoboye Afrika y’Epfo n’abandi bayobozi bakomeye ku Isi.
MCN.