Umukuru w’igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye gushimangira ko nta biganiro leta ye izigera ikorana n’umutwe wa M23 yita umutwe w’abanyabyaha wajyanwe muri Congo n’u Rwanda, ndetse yongeraho ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwongereye ingufu ku buryo biteguye icyo ari cyo cyose mu kurinda igihugu.
Nibyo Perezida Félix Tshisekedi yongeye gutangaza kuri uyu wa Kabiri, tariki 19 z’ukwezi kwa Cenda.
Ibi yabitangaje ubwo yari New York, aho yitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye.
Mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba muri Amerika mbere yo kujya muriyo Nama yabanje gutanga ibisobanuro ku bijyanye n’intambara ya M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Ku bijyanye na M23 nifuzaga kubabwira ko ari umutwe w’abagizi ba nabi batangiye ’aventure’ na yo ubwayo y’ubugizi bwa nabi iyobowe na bwana Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kandi ni ukubera ko ari abagizi ba nabi tutazigera tuganira cyangwa ngo twinjire mu biganiro ibyo aribyo byose na bo. Narabivuze bihagije, mbisubiramo inshuro nyinshi, kandi ndongeye ndabibahamirije.”
Tshisekedi yakomeje avuga ko ubu Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyongereye imbaraga ku buryo citeguye icyaba icyo ari cyo cyose mu kurinda ubusugire bw’igihugu.
Ati “Uyu munsi turavuga, niyo mpamvu twongereye ubushobozi bwacu kandi ku rwego dushobora guhangana n’ingorane zose zituruka muri kiriya gihugu. Ntabwo rero tugiye kumanura amaboko mu kurinda igihugu cyacu kandi sinkuramo icyakorwa cyose mu kurengera iki gihugu no kugira amahoro nyayo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Mu gihe Perezida Tshisekedi atangaza ibi, umutwe wa M23 na wo uravuga ko ntaho uzajya kandi witeguye kurwanira icyo uharanira. Ubwo yari i Kiwanja kuri uyu wa Mbere ushize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa M23 yabwiye abaturage ko ntaho bazajya kandi ibyabaye mu 2013 bitazongera kuba.
Yagize ati ” Ntaho tuzajya bavandimwe barumuna bakuru bacu na bashiki bacu dukunda. Turi abahungu ba Rutshuru, abahungu ba Masisi, turi aba Kalehe, iwacu ni Kinshasa, muri Bas-Congo n’ahandi hose muri RDC. Ubwo rero iyo batubwiye ngo tugende, ni he bashaka ko tujya? Nababwiye ko amateka ya 2013 atazigera yisubiramo. Bafashe umwanya wabo wo kwitegura, rero niba bashaka kudutera, umukino utangire.”
Ku ruhande rwe, Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa, we kuri uyu wa Gatatu, tariki 20/09, abinyujije kuri twitter yavuze ko ngo kugirango umutekano ugaruke mu burasirazuba bw’igihugu hasabwa ko Kinshasa y’umva
Ati ” Niba Perezida Félix Tshilombo akomeje gutera imbogamizi mu kugaruka kw’amahoro mu Burasirazuba, amateka azasigarana ko amahoro n’umutekano by’abaturage bacu ndetse n’abana bacu bizagarurwa atabigizemo uruhare”.
Wumvise rero ibikomeje kuvugwa n’impande zombi, ntiwaba uri kure y’ukuri wemeje ko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo vuba hashobora kwaduka intambara ikomeye yeruye kandi izarangire uruhande rumwe rwemeye kuyamanika nyuma y’uko inzira y’ibiganiro bigaragara ko yananiranye.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.