Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
September 20, 2024
Mu gitero cagabwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 21/11/2024, kigabwe mu Muhana wa baturage bo m’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), ahitwa Nyakamungu, muri Localité ya Kahororo, Grupema ya Kigoma, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, cyasize gikomerekeje abaturage ba biri bo m’ubwoko bw’Abatutsi.
Isoko yacu dukesha iy’inkuru ivuga ko hakomeretse umwana w’u mukobwa uri mukigero cyimyaka irihagati ya 18 na 15 n’u mudamu uri mukigero cy’imyaka 47. N’igitero cyagabwe na ririya huriro ry’ingabo za Kinshasa, FDLR, Maï Maï n’u mutwe w’itwaje Imbunda wa Gumino uyobowe n’uwiyita Colonel Alexis Nyamusaraba.
Nyuma y’uko ririya huriro ry’ingabo za Kinshasa zarizimaze kugaba igitero muri uwo Muhana wa Nyakamungu ubalizwa muri Rurambo nk’uko Abanyamulenge bakunze kuhita abaturage bo mw’itsinda rya Twirwaneho batabaye abasivile maze barwanirira abaturage biza kurangira ririya huriro ry’ingabo za Kinshasa zihunze aho ndetse baje guhungira mugace ko muri Localité ya Gitembe, gurupema ya Kigoma, muri teritware ya Uvira.
Iy’i mirwano yaje gukomeza biza kurangira na none kandi Twirwaneho yambuye ririya huriro ry’ingabo za RDC, Gumino, FDLR, na Maï Maï, kariya gace bari bahungiye mo ka Gitembe ndetse ibambura n’ibikoresho byinshi by’agisirikare birimo imbunda ziremereye n’izito. Minembwe Capital News, yabwiwe ko ba bambuye imbunda zirimo RPG 3, PKM 3 na Mortier 60 imwe n’izindi zirimo za AK-47. Ay’amakuru akomeza avuga ko FARDC, Maï Maï, FDLR na Gumino ko bapfushije abarwanyi ba barirwa 47 abandi benshi barakomereka.
Kugeza ubu ihuriro ry’ingabo za Kinshasa zikomeje kuyabangira ingata nk’uko abaturage baturiye ibyo bice baduhaye ay’amakuru.
Bwana Isaac Byinshi, yagize ati: “Kugeza ubu Twirwaneho yakomeje kubakurikira imbunda ziremereye kozirumvikana mu misozi y’Epfo muri Gitembe.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo FARDC, FDLR, Maï Maï na Gumino botsinda Urugamba kuko Imana ikorana n’abarwanira ukuri. Abana bacu badutabaye mugihe Katanyama yarishaka kuturimbura.”
Uy’u numwe mu baturage barokotse ibyo bitero mu Muhana wa Nyakamungu.
Bruce Bahanda.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.