Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
September 20, 2024
Intumwa y’umuryango w’Abibumbye, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Bintu Keita, kuri uyu wa Mbere, tariki 11/12/23, yongeye kuvuga ko umubano wa RDC n’u Rwanda wongeye kuzamo agatotsi.
Ibi yabivuze mu Nama y’igihembwe cyanyuma gisoza umwaka w’ 2023, nimugihe uyu muyobozi yarimo atanga raporo k’u mutekano w’u Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Ubushamirane hagati ya Kigali na Kinshasa, bwongeye gufata indi ntera ahanini muntangiriro z’uku kwezi kwa Cumi nabiri (12).”
Bintu, yakomeje agira ati: “Impamvu y’ubu bushamirane, sikindi n’uko umutwe wa M23 ukomeje kwambura ingabo za FARDC ibindi bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.”
Mu Cyumweru, dusoje uriya mutwe wa M23 wambuye imbunda ninshi ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, harimo ko wanafashe nagace kingenzi ka Mushaki gaherereye muri teritware ya Masisi.
Kuri ubu imirwano irasa niyitugatira mu marembo ya Sake u Mujyi uri mu bilometre 8 na Mushaki.
Mu bindi Bintu Keita, yavuze n’uko ngo Guverinoma ya Kinshasa, yamaze kubuza ingabo za FARDC kutazongera kugira indi mikoranire iyariyo yose n’u mutwe wa FDLR, ko kandi FARDC yahawe amabwiriza ko uzabigerageza azabihanirwa.
Bruce Bahanda.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
Iyo haja kuba amategeko ahana umukuru wigihugu yitwaye nabi, Gisegeti ntiyarigusubira kwiyamamariza kuba umukuru wigihugu afite niveau irihasi muri politique.