Kuri uyu wa Mbere tariki 13/11/2023, u mutwe wa M23, werekanye abasirikare uheruka gufatira muntambara yabasakiranyije n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ingabo z’u Burundi.
Ni igikorwa cyabereye i Kavumu kiyoborwa n’Umuvugizi murwego rw’igisirikare Major Willy Ngoma.
Abasirikare uyu mutwe werekanye ni abo wafatiye mu mirwano yagiye ibahuza n’ingabo zirwana k’uruhande rwa Kinshasa, FARDC, FDLR, Wagner Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo mu Cyumweru gishize, bariya nabafatiwe mubice bya teritwari ya Nyiragongo na Masisi.
Barimo batatu bo mu gisirikare cy’u Burundi, babiri b’icya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), abarwanyi babiri ba Wazalendo ndetse babiri b’umutwe wa FDLR.
Major Willy Ngoma yavuze ko batakabaye berekana ziriya mfungwa z’intambara mu busanzwe zikwiye kurindwa n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, gusa akavuga ko bahisemo kubikora mu rwego rwo “kwereka Isi yose ukuri kw’ibiri kubera muri Congo ndetse n’ikibazo nyacyo gihari.”
Mu basirikare b’u Burundi berekanwe harimo uwitwa Nzisabira Ferdinand ufite ipeti rya Soldat de 1ère classe na numéro matricule 32200. Uyu musirikare avuga ko abarizwa muri unité ya 221, compagnie ya mbere, akaba yarinjiye mu gisirikare cy’u Burundi muri 2018. Nzisabira avuga ko Igisirikare yacyinjiriyemo mu ntara ya Mwaro.
Undi werekanwe ni umusaza w’imyaka 53 y’amavuko witwa Caporal-Chef Niyongabo Thierry ufite numéro matricule 26202. Uyu musaza wavukiye mu ntara ya Muramvya we avuga ko abarizwa muri unité ya 222, compagnie ya mbere; akaba yarinjiye igisirikare cy’u Burundi mu 1999 mu ntara ya Bururi.
Umusirikare wa gatatu w’u Burundi werekanwe ni 1ére Classe Melance Ndikumana ufite matricule 83678, akaba abarizwa muri unité ya 412 na compagnie ya kabiri. Ndikumana w’imyaka 30 yinjiriye Igisirikare muri 2018, acyinjirira mu ntara ya Makamba; gusa akaba avuka i Mwaro.
We na bagenzi be uko bari bambaye imyambaro y’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC).
Bamwe muri aba basirikare bavuga ko iyi myambaro bayiherewe i Bujumbura, mbere yo kurira indege yabahavanye bo n’abandi babarirwa muri 50 ibajyana i Goma.
Nzisabira yavuze ko we na bagenzi be bavuye i Burundi nta mbunda bafite, ko ahubwo bazihawe bageze i Goma.
Uyu musirikare avuga ko nyuma yo guhabwa imbunda za FARDC, we na bagenzi be bahawe misiyo yo “kujya i Kilorirwe (muri Masisi) kurwanya Abanyarwanda.”
Caporal-Chef Niyongabo we avuga ko yinjira muri RDC yanyuze i Bukavu n’imodoka, ari na ho yambikiwe uniform ya FARDC ndetse n’imbunda.
Uyu na bagenzi be bo ngo basabwe kwerekeza i Kitshanga muri Masisi “kurwanya Abanyarwanda.”
Mu ba FDLR berekanwe harimo uwitwa Baraka Shukuru winjiye muri uwo mutwe afite imyaka 15 y’amavuko, na mugenzi we witwa Emmanuel Samehe wawinjiyemo muri 2017.
Baraka uvuga ko yavukiye i Mudende mu karere ka Rubavu, avuga ko se umubyara ari we wamwinjije muri FDLR nyuma yo kumwambukana muri Congo akiri umwana muto cyane.
Mugenzi we na we avuga ko yavukiye mu yahoze ari Komine Mutura (mu karere ka Rutsiro), na we akaba yarinjiye muri FDLR bigizwemo uruhare na se na we uba muri uyu mutwe.
Aba basirikare bahuriza ku kuba uduce boherejwemo kujya kurwanyamo Abanyarwanda basanze dutuwe n’abanye-Congo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.