U Burusiya bwagaragaje ko butishimiye Kamala Harris ugiye guhagararira Abademocarates mu matora.
Ni byatangajwe n’abategetsi b’u Burusiya, aho bavuga ko visi perezida wa Perezida Joe Biden wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika adakoresha amagambo meza ku byerekeye igihugu cyabo cy’u Burusiya.
Kamara Harris niwe ugiye guhagararira Abademocarates mu matora ateganyijwe kuba muri iki gihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kwezi kwa Cumi n’umwe uyu mwaka.
Umuvugizi w’ibiro bya perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yagaragaje ko Kamala akoresha amagambo mabi kandi arimo urwango ku byerekeye igihugu cyabo.
Kamara Harris, cyo kimwe na perezida Joe Biden bashigikiye igihugu cya Ukraine bivuye inyuma, kuva u Burusiya butangije ibitero muri icyo gihugu mu kwezi kwa Kabiri, umwaka w’2022.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’ 2024, Harris yavuze ku rupfu rwa Navalny, wari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya wishwe arashwe, abivuga ho nk’i kimenyetso cyo kwica abaturage kinyamanswa bishwe n’ubutegetsi bwa Vladimir Putin. Harris yongeye avuga ko u Burusiya buri gukora ubwicanyi ndengakamere muri Ukraine.
Uyu muvugizi w’ibiro by’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko uretse Kamala Harris wavuze ku gihugu cye, ibiterekana inshusho nziza kuri iki gihugu cy’u Burusiya ko na Joe Biden ari kimwe na Kamala.
Ku Cyumweru perezida Joe Biden yashigikiye Harris Kamala ku musimbura kuri uyu mwanya wo kwiyamamaza mu matora ateganyijwe kuba muri iki gihugu, kuko Biden yari amaze kwivana muri iryo hatana.
MCN.