Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 09.05.2023. Saa 6 :35 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ejo tariki 08.05.2023, muri Namibie, hateraniye inama ihuza ib’ihugu bigize umuryango wa SADC, muriyo nama banzuye ko uyumuryango ugomba kohereza ingabo zawo muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, kuja guhasha imitwe y’inyeshyamba irwanya leta ya Kinshasa .
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya SADC yabereye murwa mukuru Windhoek wa Namibia, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu benshi, barimo na Président Félix Tshisekedi wa Republika ya Democrasi ya Congo.
Iyi nama yayobowe n’umukuru wakanama gashinzwe umutekano muruyu muryango ndetse akaba areba nigisirikare na politiki muri SADC uyu ni President wa Namibia Hage Geingob.
Abategetsi bo mu bihugu by’Afurika y’Epfo, Congo Kinshasa, Tanzania, Angola, Malawi na Zambia, hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa SADC, aba nibo bayitabiriye.
Mu itangazo, aba bategetsi bavuze ko bahangayikishijwe cyane nuko muri Congo Kinshasa hakomeje kurangwamo numutekano muke cane mu burasirazuba bwa RDC, ndetse bamagana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, irimo nabarwanira ukubaho kwabo nababo aribo M23.
Ubwo abakuru bakarere ka Africa y’iburasirazuba bateraniraga i Bujumbura tariki 06.05.2023, Président Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gufasha ingabo zirwanira ukubaho kwabo nababo M23.
Ibi bituma abasesenguzi benshi bavuga ko kugarura amahoro muri Congo Kinshasa ari urugamba ruzafata imyaka myinshi.
Ubwo abategetsi, ba EAC bahuriye i Bujumbura, banzuye ko imitwe yose yitwaje intwaro irwanya leta ya Kinshasa ihagarika imirwano ntayandi mananiza.
Mukwezi kwa 12 umwaka wa 2022, ingabo zo mu muryango w’Afrika y’Iburasirazuba zoherejwe mu burasirazuba bwa RDC, ahanini kwari ukuja kugarura amahoro muraka gace.
Imirwano ikaba yarubuye ahagana mumpera z’umwaka wa 2021, aho ingabo za M23 zahise zitangira guhangana nihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa mubice byo muburasirazuba bwa RDC, abantu hafi miliyoni imwe barahunze bata ingo zabo muriki gihugu.
Gusa iki cyemezo cya SADC cokohereza ingabo zabo muri RDC bisa nibyabaye mukwezi kwa 11/2013, ubwo M23 yatsinzwe n’umutwe w’ingabo za ONU ugizwe n’ibihugu byo muri SADC, ari byo Afrika y’Epfo, Tanzania na Malawi.
Umwe mubasirikare ba M23, yabwiye MCN, ko ntambaraga zenda kuzahungabanya M23 ngo kuko bahagaze neza kandi ko barwanira uburenganzira bwokwirwanaho, nguzaza wese biteguye kumurwanya kandi nguzi icyo arwanira ntatsindwa maze asoza avuga ko “Ibyari kera sibyo byubu.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.