Rurageretse hagati ya minisitiri w’ubutabera wa RDC n’abacamanza.
Ni urugaga rw’abacamanza bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, SYNAMAC, rutemeranya namavugurura yashyizweho na minisitiri w’ubutabera, bwana Constant Mutamba, kuko ngo abangamira akazi bakora.
Constant Mutamba yari aheruka gushyiraho komisiyo ishinzwe gukurikirana imikorere y’abacamanza, asobanura ko izafasha igihugu guca akajagari kari mu rwego rw’ubucamanza, bashinjwa ibyaha birimo ruswa no kurenganya abaturage.
Mutamba, mu kuvugurura, yanasobanuriye inteko ishinga amategeko imishinga ine irimo ugenga ubucamanza ndetse n’urugaga rw’abavoka.
Yanavuze kandi ko nubwo hari abanenga aya mavugurura, ariko ko Perezida Félix Tshisekedi we yayashimye.
Yagize ati: “Umukuru w’igihugu yaduhaye akazi kugira ngo dukomeze urwego rw’ubutabera, tugarure isura nziza yabwo. Nta kizahagarika iki cyifuzo cy’umucamanza w’ikirenga. Aya mavugurura azakomeza kugeza ubwo abaturage bazaba banyuzwe muri rusange. Imiyoborere ya kajagari izahita icika burundu.”
Uru rugaga rw’abacamanza itangazo rwashize hanze, rwasobanuye ko amagambo ya minisitiri Mutamba agamije kugaragaza ko abacamanza ari bo ntandaro y’imikorere mibi y’urwego rw’ubutabera muri RDC.
Rigira riti: “Aya magambo mabi ya minisitiri w’ubutabera ashyira mu kaga abacamanza mu gihe umutekano wabo usanzwe utizewe . Iyo ubutabera burwaye, abafite aho bahurira na bwo bose barimo na minisitiri w’ubutabera baba barwaye.”
Kuri komisiyo ikurikirana imikorere y’abacamanza, uru rugaga rwagaragaje ko itakabaye ishyirwaho na minisitiri, ahubwo yagashyizweho n’urwego rw’ubucamanza.
Iri tangazo kandi rigira riti: “Ntabwo minisitiri yasimbura inkiko, ashyiraho komisiyo zigenzura ibikorwa by’abacamanza . Ibi bihabanye n’itegeko.”
Uru rugaga rw’abacamanza, ntirwemeranya na gato ububasha minisitiri w’ubutabera yihaye bwo kuvugurura ibyemezo by’inkiko. Bagaragaje ko nta muntu amategeko aha ububasha bwo gusimbura urukiko.
MCN.