Umutwe wa RNC, washinzwe na Kayumba Nyamwasa, uwo leta ya Kigali, yita umutwe w’iterabwoba, wasabye ubufasha kuri perezida Félix Tshisekedi, uheruka gutangazwa ko yatsinze Amatora yo kw’itariki 20/12/2023, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu butumwa uyu mutwe wa RNC, watanze bwo gushimira intsinzi ya perezida Félix Tshisekedi, nk’uko iy’inkuru tuyikesha ikinyamakuru cya “Umuseke,” cyandikirwa i Rwanda, cyatangaje ko RNC, bifuza Tshisekedi, kuba bera “urumuri, mu nzira yo gukuraho perezida Paul Kagame, ku butegetsi.”
Iki Kinyamakuru, cyakomeje gitangaza ko RNC, bavuga ko Kagame akoresha uburyo bwose ngo acecekeshe amajwi yabatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, no muri RPF.
Uy’u mutwe wa RNC, wabwiye Tshisekedi ko muri manda ye, ya Kabiri, bifuza gukorana nawe byahafi, akababera umuyobozi, bamusezeranya kuzamwereka ubugwaneza, ubushuti n’impuhwe ku banyekongo n’Abanyarwanda. Ahagana mu mwaka w’2019, RNC ya Kayumba Nyamwasa, ubwo bari mwihuriro ry’imitwe yiswe P5, bagerageje gutera u Rwanda baturutse mu mashamba ya Congo ariko birangira bamwe bafashwe mpiri bajanwa mu nkiko.
Mw’ijambo rya perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ryo gusoza umwaka w’ 2023, Kagame, yavuze ko “abagambirira gushwanyaguza u Rwanda, nibo bizabaho.”
Tu bibutseko perezida Félix Tshisekedi, aheruka gutangaza mu mpera z’u kwezi kwa Cumi nabiri (12), umwaka ushize w’ 2023, ko azatera u Rwanda, rwa Paul Kagame.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.