Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo, abakora uburaya bahawe amasomo akomeye.
September 19, 2024
Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
President Félix Antoine Tshisekedi, yahindutse urwenya mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugirira uruzinduko mu Birwa bya Comores ndetse akumvikana mu mvugo isa n’irega u Rwanda kuri President w’iki gihugu, Azali Assoumani.
Tariki 09.02.2023 nibwo Président Tshisekedi yakiriwe na mugenzi we w’Ibirwa bya Comores, Azali Assoumani mu Murwa Mukuru i Moroni.
Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byombi byibanze ku bibazo by’umutekano muke hirya no hino muri Afurika by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ni uruzinduko rwabaye nyuma y’izindi nyinshi Président Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira hirya no hino ku Isi. Nk’uko asanzwe abigenza, benshi bari bategereje kumva icyo ari buvuge k’u Rwanda ashinja gushyigikira umutwe wa M23.
No kuri iyi nshuro, Tshisekedi ntiyihishiriye kuko yongeye kumvikana mu mvugo yibasira u Rwanda ndetse asa n’ururegera mugenzi we wa Comores, Azali Assoumani.
Mu mvugo yuje agahinda, President Tshisekedi yavuze ko kwakirwa na Azali Assoumani yabikoresheje nk’amahirwe yo kumwereka ubushotoranyi igihugu ce gikomeje gukorerwa n’u Rwanda.
Ati “Nakoresheje aya mahirwe mu kuvuga ku gihugu cyanjye, akarengane n’intambara y’ubunyamaswa dukomeje kugabwaho n’u Rwanda. Sinjya mfusha ubusa amahirwe yo kubivuga. Mfite icyizere ko mukuru wanjye uri hano azamfasha kugarura amahoro.”
Abumvise iyi mvugo ya Président Tshisekedi basigaye bibaza ubushobozi abona muri mugenzi we wa Comores ku buryo ashobora kumuregera ikindi gihugu. Mu by’ukuri Tshisekedi abona uyu mugabo nk’uzaba ufite ijambo rikomeye muri Afurika mu minsi iri imbere.
President Azali Assoumani ahabwa amahirwe yo kuzasimbura Président wa Sénégal, Macky Sall ku ntebe yo kuyobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Biteganyijwe ko uyu mugabo azimukirwa mu Nteko Rusange ya 26 y’uyu muryango izabera Addis Ababa tariki 18-19 mukwa kabiri, uyumwaka 2023.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Président Azali Assoumani, ntiyaciye ku ruhande ubu bushobozi Tshisekedi ndetse yerura ko yari yaje kumwizeza ko azamushyigikira.
Ati “Yaje ( Président Félix Tshisekedi) kunyizeza ubufatanye bwe no kunshyigikira. Twaganiriye ku bibazo by’umutekano muke muri Afurika. Ntitwabashije kwihanganira kutavuga ku mirwano iri mu Karere k’Ibiyaga bigari, twabivuzeho ariko tunaganira ku mubano w’ibihugu byombi.”
Benshi barimo n’Umuvugizi wa leta ya Kigali, Yolande Makolo bagaragaje ko imyitwarire ya Tshisekedi yo kujya gushakira ibisubizo bya RDC ikantarange idakwiriye.
Ati “Umuyobozi w’Imitwe yitwaje intwaro itemewe irenga 130 irimo na FDLR yagize uruhare muri Genoside asaba buri wese uretse we kuzana amahoro mu gihugu ce.”
Kutemera iyi myitwarire ya Tshisekedi kandi byagaragaye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cane cane Twitter.
Uwitwa Jospeh yagize ati “Ni umwana wiriza.”
Iyi myitwarire y’abayobozi ba Congo yo kwirengagiza inshingano bafite mu kugarura amahoro kandi, iri mu byagarutswe na Président Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na RBA, mumwaka wa 2022.
Président Kagame yavuze ko ibirego RDC ishinja u Rwanda byo gushyigikira Umutwe wa M23 nta shingiro bifite ahubwo iki gihugu gishyigikira FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Président Paul Kagame yakomeje avuga ko mu bihe bitandukanye Congo yagiye yitwara nk’umwana warezwe nabi(bajeyi).
Ati “Ikindi kibazo ni uko Congo kuva mu myaka yashize kugeza ejobundi bagenda bitwara nk’umwana warezwe nabi, bateza ibibazo bikarangira biriza! basakuza bavuga ngo hari umuntu uri kubakorera ibintu bibi kandi bisa nkaho hari igice c’Isi kigenda kibogamira kuri RDC, ndetse no mu gihe aribo bari mu makosa
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
Tshisekedi yabuze umuntu umugira inama, ariko nawe yogize ubwenge.
Hhhhhh président Félix we yabuze ico akora gusa reka turebeko abana bahetse isezerano bazadukura mumafuti yubutegetsi bwa Kinshasa
Ese umuntu ananirwa kwirindira igihugu ngwategereje umutekano kuri rubandi mureke Azapata