Perezida Yoweli Kaguta Museveni yaburiye abashaka gukora imyigaragambyo mu gihugu cye ababwira ko bakina n’umuriro.
Ahagana ku wa Kabiri, bamwe mu rubyiruko rw’Abanya-uganda bateguye gukora imyigaragambyo yamagana ruswa n’ubutegetsi bwa perezida Yoweli Kaguta Museveni, nk’uko byagiye bitangazwa ku mbuga nkoranya mbaga.
Ibi rero nibyo perezida Yoweli Kaguta Museveni yamaganye kuri televisiyo y’igihugu y’iki gihugu, avuga ko abari gutegura uwo mu gambi bari gukina n’umuriro, kandi avuga ko urwo rubyiruko ruri gushukwa.
Yagize ati: “Turahuze dushaka ubukire naho mwe muri guhabwa ibiryo biciriritse, ahandi ku Isi bari kurwana n’ubuzima abandi bo barataka inzara, naho mwe murashaka kuturangaza. Murakina n’umuriro.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo tuzabemerera muturangaza.”
Perezida Yoweli Kaguta Museveni arashinja abateguye imyigaragambyo gushukwa n’amahanga mu gushaka guteza imvururu muri Uganda.
Polisi ya Uganda yatangaje ko idashobora kwemerera uru rubyiruko rwirara mu mihanda ngo rwigaragambye.
Ugutegura imyigaragambyo mu gihugu cya Uganda byafashwe nko gusa kwigana n’ibiri kubera mu gihugu cya Kenya aho urubyiruko rwoho rugize igihe rukora imyigaragambyo rugasaba ko perezida William Ruto yegura.
Iyi myigaragabyo yo mu gihugu cya Kenya ikaba imaze kugwamo abantu babarirwa muri 50 ndetse bashobora kurenga.
MCN.