Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ku itangazo ry’ihuriro ry’Ingabo za guverinema ya Kinshasa, rivuga ku bwicanyi bwa kozwe n’ihuriro ry’Ingabo za RDC ba bukoreye abaturage ba Mweso, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bisimwa yabyise amahano.
Itangazo ry’ingabo za FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, rya sohotse ahagana K’u mugoroba w’ejo hashize, tariki ya 25/01/2024, n’inyuma y’uko muri Mweso, hari hamaze gupfa abantu 19 bishwe n’igisasu cyarashwe n’ihuriro ry’Ingabo zabo, nk’uko Radio y’abaturage ya Mweso, y’atangaje ko “bishwe n’ibisasu bya tewe n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.”
Gusa, Bertrand Bisimwa, avugako mu itangazo rya FARDC bo, “bamaganye abasivile bapfuye n’abakomeretse, ngo mugihe bari bakwiye kwa magana ingabo zabo zakoze ibyo byaha.” Bisimwa, yibaza agira ati: “Nirihe kosa abasivile bo muri Mweso, bashobora kuryozwa?”
Perezida w’u mutwe wa M23 Bertrand Bisimwa, ibi yarabyamaganye avuga ko bi babaje atangaza ko ibyaha by’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bikomeje kwiyongera.
Yagize ati: “Iyo usomye itangazo rya shizwe ahagaragara ry’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, rikwira kwizwa ku mbuga nkoranya mbaga, ku byaha byabo byo muntambara ahanini muri Mweso umuntu yanzura avuga ko ari amahano, barimo bikuraho ibyaha bakoze bakabisuka kubagizweho n’ingaruka.”
“Itangazo ryabo, aho kwamagana amahano yakozwe n’ihuriro ry’Ingabo zabo hubwo bamaganye abasivile bapfuye n’abakomeretse, nonese abagizweho nizo ngaruka bakoze ikihe cyaha koko?”
“Ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa kandi rivuga ko ko ryatewe na M23 muri Mweso kuva ejo hashize, ariko ngo baza ku birukana muri ako gace kugeza aho M23 itakigenzura Mweso. Ibyo bavuga barivuguruza ubwabo. Ni gute M23 yakwa mburwa agace kakaza kwigarurirwa n’iryo huriro?”
“Ikinyoma, n’ubwo bagerageza kugisiga inyuma ariko ibyabo birimo uburiganya.”
“M23 yari muri i Mweso mbere y’igitero cy’ihuriro kandi ntiyigeze itakaza habe na santimetre imwe muri aka gace ka Mweso.”
“Turaburira ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ku byaha byabo bakoreye abaturage binzira karengane ba bicira mungo zabo, mu Mujyi wa Mweso.”
Mur’iryo tangazo ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, rinamenyesha ko kandi igisasu cyishe abantu gitewe muri Mweso ko aricyimbunda yo mu bwoko bwa Martier 120.
Tu bibutseko Mweso, imaze hafi iminsi irenga itatu, yibasirwa n’ibitero bikomeye by’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa n’abafatanya bikorwa babo aribo FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC.
N’ibitero bimaze gutuma benshi bata izabo abandi barishwe, aho mugitero ihuriro ry’Ingabo za RDC bagabye, kibanziriza icyabaye ejo, nacyo cyasize gihitanye abasivile barenga batatu.
Bruce Bahanda.