Perezida Cyril Ramaphosa wari mu bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yavuze ko yavanye isomo rishya ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni ku munsi w’ejo hashize n’ibwo Cyril Ramaphosa, wa Afrika y’Epfo yuriye indege asubira mu gihugu cye nyuma y’uko yari yageze i Kigali ahagana ku mugoroba wo k’uwa Gatandatu.
Igihugu cya Afrika y’Epfo ni kimwe mu bihugu byo mu muryango wa SADC byohereje ingabo mu Burasirazuba bwa RDC kurwanya M23.
Mu kiganiro yatanze mbere y’uko yurira indege asubira mu gihugu cye, perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko hakenewe igisubizo cya politiki ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Mvuye mu Rwanda mfite umuhate, n’ubushake ko tugomba gushaka igisubizo kiganisha kuri politiki ku bibazo bihari, abaturage ba Congo bakeneye amahoro, kimwe n’uko ab’u Rwanda bayakeneye, bityo twese hamwe harimo na SADC tugomba gukorera hamwe ngo amahoro aboneke.”
Byari byanatunguranye kuba yaraje kwifatanya na Banyarwanda kw’ibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi.
Akimara kugera i Kigali ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, yahise agirana ikiganiro na perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Ni ikiganiro cya bereye muri Convention center.
Umubano w’u Rwanda na Afrika y’Epfo w’igeze kuba mwiza mu bihe bya perezida Thabo Mbeki, ariko nyuma uza gusubira inyuma ubwo benshi mu bayobozi b’u mutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bwa Kigali bahabwaga ikaze muri Afrika y’Epfo. Birushaho kuba bibi mu mpera z’u mwaka ushize ubwo Afrika y’Epfo yohereje abasirikare muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
U Rwanda ruvuga ko ingabo za SADC zikorana n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo, zisanzwe zifitanye umubano wahafi na FDLR irimo abasize bakoze genocide mu Rwanda, mu 1994.
MCN.