Umukuru w’igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye, w’u Burundi, baheruka gukora umubonano wabaye mwibanga.
Nk’uko byavuzwe umubonano wabariya bayobozi bombi ngo wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 09/12/2023, mbere y’uko perezida Félix Tshisekedi yerekeza Makobola na Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, aho yari mu bikorwa byo kw’iyamamaza k’umwanya w’umukuru w’igihugu ca RDC, mu matora ateganijwe kuba mu mpera z’uku kwezi turimo.
Isoko yacu dukesha iy’inkuru, ihamya ko bariya bakuru bi bihugu baganiriye ahanini ku mubano wa RDC n’u Rwanda, murikigihe usa nu wongeye kuzamo agatotsi nyuma gato y’uko M23 yongeye kwambura ingabo za FARDC isantire y’ingenzi ya Mushaki, iherereye mu bilometre 34 n’u Mujyi wa Goma.
Ikindi kivugwa n’uko Tshisekedi yasabye mugenzi we kumutiza abasirikare bo kumurinda muri ibi bihe bya matora, iy’i nkuru ikomeza ivuga ko Ndayishimiye yamwemereye abasirikare bo mu mutwe wa bakomanda ko ndetse kuri ubu bamaze kugera i Goma bazakomereza i Kinshasa.
Ibi bibaye mugihe byavuzwe kandi ko bamwe mu bategetsi b’u Burundi baheruka kwandikira perezida w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, bamuha gasopo kutazongera kwerekana abasirikare babo bafatiwe ku rugamba.
N’inyuma y’uko umutwe wa M23 uheruka gusezeranya abari bitabiriye ibiganiro biheruka kubera i Bunagana, tariki 18/11/2023, kuzerekana abasirikare benshi b’u Burundi bafatiwe k’urugamba mu mirwano yabahuje mubice bya Masisi.
Gusa muntangiriro zakuriya kwezi kwa Cumi numwe (11), umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Major Willy Ngoma, yari yerekanye abasirikare batatu b’u Burundi bari bafatiwe muntambara zabahuje nabo mu nkengero za Kitshanga, muri teritware ya Masisi.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.