Ubuyobozi bwa Groupement ya Karhogo i Nyangenzi bafatanije na Mitualité ya Banyamulenge, batumye akarere gatekana nyuma yuko Wazalendo bi basiriye Abanyamulenge.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 01/08/2023, saa 7:10Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kumunsi w’ejo hashize tariki 31/07/2023, i Nyangenzi, homuri teritware ya Walungu, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, ubuyobozi bwatekanishije aka karere ni nyuma yuko abo mu mutwe Wazalendo bazanye umwuka mubi i Nyangenzi, aho bashakaga kurwanya Abanyamulenge ba baziza ikibanza (Parcel).
Nkuko ayamakuru abivuga nuko “umunyamulenge yaguze ikibanza kiri muri Quartie ya Camp Poste, akimara ku kigura Wazalendo bahise batangaza ko iki kibanza kitazubakwamo n’umunyamulenge,” ibi byakuruye imanza kugeza ubwo byajanwe mubuyobozi bwa Groupement ya Karhogo, ubu buyobozi bwanzuye ko umunyamulenge yubaka ikibanza kuko yarafite ibyangombwa yuko yahaguze.
Izi manza zikaba zari zimaze igihe kirekire bigeze kuruyu wa Mbere ho Wazalendo bashimuta abari bazanwe kubaka murico kibanza maze habaho gushamirana hagati ya Wazalendo na Banyamulenge.
Ubwo Wazalendo bari bamaze gufata imipanga ngo barwanye abanyamulenge, nibwo ubuyobozi bwa Groupement ya Karhogo muri Nyangenzi, bahamagaje ukuriye Wazalendo muri Bukavu, kumurwa mukuru w’intara ya Kivu yamajy’Epfo, uyu niwe wakemuye aya makimbirane.
Nkuko twabibwiwe kuri Minembwe Capital News, ati: “Nyuma yuko umwuka mubi wiyongereye muri Nyangenzi, hagati ya Wazalendo na Banyamulenge, ubuyobozi bwahamagaje ukuriye Wazalendo i Bukavu. Uyu muyobozi wa Wazalendo yarahageze ababwira ko mubyo Wazalendo bashinzwe hatarimo ibi Banza asaba abantu gutekana nokubaka.”
Twabibutsa ko ubuyobozi bwa Mitualite ya Banyamulenge i Nyangenzi, bagize uruhare runini kugira ngo uwo mwuka mubi uhagarare nimugihe bari bafatanije nu buyobozi bwa Groupement ya Karhogo.
Umukuru wa Wazalendo ukuriye Bukavu, yahise ategeka ingabo ze kuva mubyo barimo bagakora inshingano zabo. Aha niho ukuriye Groupement ya Karhogo, yasezeranije Abanyamulenge kubashakira umutekano ndetse abategeka no Kubaka ico kibanza nkuko nubundi bari batangiye kucubaka.
Kurubu ako karere kakaba gasa nagatekanye nkuko twabibwiwe kuri Minembwe Capital News.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.