Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo, abakora uburaya bahawe amasomo akomeye.
September 19, 2024
Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Ngo haba hagiye kwaka umuriro nyuma y’uko AFC ya Corneille Nangaa, itanze impuruza.
Bikubiye mu itangazo ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya AFC ryashize hanze kuri uyu wo ku Cyumweru tariki ya 25/08/2024, aho ritanga impuruza ko mu birindiro by’iri huriro biri i Bunagana byagabweho igitero cy’ingabo za RDC gikoresheje indege ya Kajugujugu.
Muri iri tangazo rya AFC, rivuga ko indege y’intambara yo mu bwoko bwa Kajugujugu, ifite ibara rya gisirikare kandi y’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahagana isaha zibiri z’iki gitondo cyo ku Cyumweru yabagabyeho igitero cyo mu kirere i Bunagana ahazwi nk’ibirindiro bikomeye mu bya politiki by’iri huriro rya AFC ibarizwamo n’umutwe wa M23.
Iri tangazo ritangira rigira riti: “Turamenyesha buri wese ko indege y’intambara y’ubutegetsi bwa Kinshasa yohonyoye uburenganzira bw’ikirere cyacu, muri iki gitondo cyo ku Cyumweru, itariki ya 25/08/2024. Ibi bigize ukurenga kumugaragaro amasezerano yo guhagarika imirwano, ndetse kandi bigaragaza nu bushotoranyi butokwihanganirwa.”
Iri tangazo rinavuga kandi ko imiryango ikorera imbere mu gihugu na mpuzamahanga ari abahamya bibyabyaye i Bunagana.
Aha rero niho abasesenguzi bavuga ko ibi ari agasomborotso gakomeye kandi ko gashobora gutuma intambara irushaho gukomera.
Bwana Muhubiri Alex uri mu bahaye MCN ikiganiro nyuma y’uko AFC yarimaze gushyira itangazo hanze, maze nawe agira ati: Mwitegure ibigiye kuba, si byoroshye. Hagiye kumvikana imirwano ikazeho kuko RDC yagaragaje ko idashaka amahoro. Ikindi navuga buriya kuba AFC yavuze ngo ibi ni agasuzuguro ntubirebere aha hafi birabyara ibindi.”
Ku rundi ruhande ingabo za M23 kuri iki Cyumweru zafashe agace kitwa Kikuvo ko muri teritware ya Lubero. Ni nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zari zabagabyeho ibitero muri ibyo bice.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko habaye imirwano ikaze kandi yanumvikanyemo imbunda ziremereye n’izito, ariko ko ihuriro ry’Ingabo za RDC zgabye ibi bitero ko byaje kurangira ziyabangiye ingata.
Hagati aho, impande zose zikomeje gushinjanya kurenga ku masezerano aho buri ruhande ruvuga ko urundi arirwo rwabanje kubagabaho ibitero.
MCN.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.