Mu Rulenge, muri teritware ya Fizi, Abapfulero baho bagize icyo basaba Abanyamulenge, abo bari bagize igihe barwanya ndetse bakanabica.
Ni bikubiye mu butumwa bwanditse Abapfulero bo mu Mihana igize akarere ki Rulenge, muri Secteur ya Lurenge, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, busaba Twirwaneho kugira imishyikirano nabo, mu rwego rwo gushaka amahoro n’umutekano birambye muri aka karere.
Ubu butumwa bwanditse bugaragaza ko Abapfulero bashaka imishyikirano ari abatuye mu gace ka Musika, Mw’ibumba na Rugezi, i Mihana iherereye mu majyepfo ashira u Burengerazuba bwa Komine ya Minembwe.
Ubu butumwa bwabo, busaba ko Abanyamulenge ahanini bo mu itsinda ry’irwanaho rizwi nka Twirwaneho, kwemerera Abapfulero bakaganira nabo, kugira ngo barebere hamwe icyakorwa kugira ngo amahoro agaruke muri aka karere k’i Misozi miremire y’Imulenge kagize igihe kaberamo intambara.
Ndetse kandi ubu butumwa bw’Abapfulero bunavuga ko mu gihe Abanyamulenge boramuka bemeye imishyikirano muri icyo gihe ko bohita babaha inzira bakarwanya Maï Maï y’Ababembe, iyobowe na Gen Hamuri Yakutumba.
Gusa kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bwa Twirwaneho burasubiza kuri ubwo busabe bwa’Abapfulero, nk’uko umwe wo muribo yabyiganiye Minembwe Capital News.
Ibi bije nyuma y’uko Maï Maï y’Abapfulero yari iheruka gusubiranamo na Maï Maï y’Ababembe iyobowe na General Hamuri Yakutumba.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko isubiranamo ryabo(Maï Maï y’Ababembe n’Abapfulero) ryangirije byinshi harimo gusenya i Mihana, abaturage bagahunga ku bwinshi, ndetse kandi hapfa n’abantu benshi babarirwa mu mirongo.
Umwe mu basesenguzi baturiye utwo duce, yabwiye MCN ko “Abapfulero, mu gusaba imishyikirano biva kumvo z’uko bamaze kunanirwa n’urugamba, ndetse kandi n’ubuzima bwo kuba mu ishyamba igihe kirekire. Dore ko babanje gusubiranamo na Red Tabara mbere y’uko basubiranyemo n’umutwe wa Maï Maï y’Ababembe.
Kandi ko mbere y’ibyo byose, aba Bapfulero bahoze mu ntambara zo kurwanya Abanyamulenge aho bavuga ko bazabirukana ku butaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ngo bakaja iwabo i Rwanda, nk’uko bahora babyivugira.
MCN.