Umukuru w’i gihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yavuze icyo Abanyafrika bari bakwiye kuba bamariye uyu mugabane.
Ni mu nama y’abayobozi bakuru b’ibigo byo muri Afrika, Afrika CEO Foum iteraniye i Kigali mu Rwanda kuva ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 16/05/2024.
Muri iy’i nama perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko biteye impungenge kuba umubare w’abaturage ba Afrika bari mu cyiciro giciriritse ukomeje kwiyongera nyamara uyu mugabane wihariye by’abaturage bose b’isi, bikaba byari bikwiye ko abawuturiye bawuteza imbere aho kuwubera umuzigo.
Iyi nama yitabiriwe n’abantu barenga 2000 barimo abakuru b’ibihugu byo muri Afrika ibera muri Kigali convention center.
Kagame yavuze ko kandi hashyirwaho isoko rusange ry’afrika, igitekerezo nyamukuru cyari ukubaka ubushobozi bw’abatuye uyu mugabane no kubyaza umusaruro umutungo kamere wawo.
Avuga ko umugabane wa Afrika ufite ibikenewe byose ahubwo igikwiye gukorwa ari ukubisaranganya no kubibyaza umusaruro.
Yagize ati: “Aha nshaka kongeraho ko uko Afrika yunga ubumwe, ni ko gukorana n’abafatanya bikorwa bacu birushaho gutanga umusaruro. Kwihuza kwabacuruzi ba Afrika ni amahirwe yo kwaguka kw’isoko ryacu kandi rikabasha kugira ubushobozi bwo guhiganwa.”
Perezida Paul Kagame avuga ko abikorera bagira uruhare runini mu iterambere ry’ibihugu n’isi muri rusange kandi ibibazo birimo icyorezo cya COVID-19 n’imihindagurikire y’ibihe byagaragaje ko hakenewe ubufatanye hagati yabo n’inzego za leta.
Ati: “Byatwigishije amasomo menshi. Muri ibyo harimo kuba hakenewe gukorana byahafi hagati y’urwego rw’abikorera na leta.”
Perezida w’Afrika CEO Foum, akaba n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru cya Jeunne Afrique, Amir Ben Yahmed, niwe wahaye ikaze abitabiriye iyi nama, anashimira perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuba igihugu cye cyemeye kwakira iyi nama.
MCN.