Mu ishyaka rya UDPS muri RDC, habonetse impamvu ituma imvururu zirikomezamo.
Ni mu gihe Austin Kabuya yanze kwemera iyirukanwa rye ku mwanya w’umunyamabanga mukuru mwishyaka rya UDPS.
Hari hashize amasaha make ishyaka rya perezida Félix Tshisekedi Tshilombo (UDPS) rifashe umwanzuro wo kwirukana Augustin Kabuya ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’iri shyaka. Uyu mwanzuro ukaba warafashwe ku Cyumweru tariki ya 11/08/2024.
Mu byo bwana Austin Kabuya yasobanuye nyuma y’uko afatiwe uriya mwanzuro yavuze ko icyo cyemezo kinyuranyije n’ingingo ya 30 y’ishyaka rya UDPS, ndetse avuga ko inama yateranye ku Cyumweru itari yujuje umubare usabwa w’abayitabiriye kugira ngo iterane.
Yagize ati: “Ndi umwe mu banditsi ba sitati ya UDPS. Ingingo ya 30 ya sititi yacu igaragaza ibice bigize inama ya demokarasi. Ntabwo ari ubucanshuro mwabonye. Igice cya mbere kigizwe n’abadepite n’abasenateri batowe ku rutonde rw’ishyaka . Dufite byibuze abadepite ijana na mirongo itanu. Ngomba ku kwereka, ku mugaragaro, uko abavandimwe bacu badukojeje isoni. Hariho na ba minisitiri n’abahagarariye abandi, bari mu gice cya kabiri. Turamutse tubashyize hamwe, bishobora kutugeza ku bantu mirongo icyenda na batanu. Niba kandi dufashe abadepite n’abasenateri n’abahagarariye abandi, biduha magana abiri na makumyabiri n’umunani. Hariho kandi igice cya gatatu, aricyo perezidansi y’ishyaka, ba perezida ba komite nkuru, muri rusange kigizwe n’abantu magana atanu n’amirongo cyenda na batanu. Reka dufate gusa salle ya sainte-Anne, nta n’ubushobozi ifite bwo kwakira abantu magana atanu.”
Augustin Kabuya, yanze icyemezo cyafatiwe muri iriya nama, ndetse avuga ko afite kurega abayitabiriye.
Ati: “Urebye mu masura abitabiriye iriya nama, ntabwo bari serious. Aba bantu hubwo bayitabiriye bari bagiye gukina ikinamico ryabo. Ntabwo byemewe na sitati yacu. Ndasaba ko abantu ba UDPS batemera ibyavuye muri iyo nama. Biteye isoni ku ishyaka.”
Icyababaje cyane Augustin Kabuya, nk’uko yabisobanuye ngo nukubona abantu bashya baheruka kwinjira mu ishyaka biha ububasha bwo kurwanya abarimazemo igihe kirekire. Yicuza kandi kuba abantu bazi neza ibiteganywa na sitati y’ishyaka ari bo bayirengaho kugirango bamurwanye gusa.
Aba bari birukanye Augustin Kabuya bari banahisemo bwana Déogratias Bizuru ngo ariwe umusimbura byagateganyo, ariko Kabuya yavuze ko urukurikirane rw’ibitangazwa nawe no kwibasira ubuyobozi bwaryo , “byashyira UDPS mu bihe by’urujijo.”
MCN.