Ku munsi w’ejo hashize perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yakiriye mu biro bye uwahoze ari perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete, maze baganira ku bibazo bya Afrika y’iburasizuba.
Ni ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15/04/2024, nibwo bwana Jakaya Kikwete, wahoze ari perezida mu gihugu cya Tanzania, yasesekaye i Kampala ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Uganda.
Ibiro bikuru by’umukuru w’i Gihugu cya Uganda (State House Uganda ) byemeje ay’amakuru, aho byanavuze ko Kikwete yahaye perezida Yoweli Kaguta Museveni indamukanyo ya mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.
State House Uganda yanavuze ko ibiganiro byaba bayobozi bombi byibanze ku guhuza kw’i bihugu by’Afrika y’iburasirazuba kugira ngo hubakwe isoko ihuza ibi bihugu byo mu karere.
Iyi soko ikaba iri mu mipango yigihe kirekire ku bihugu by’Afrika y’iburasirazuba.
Kikwete yaje mu gihe hari hacyicibikanye amakuru avuga ko i Kampala hitezwe perezida wa Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ndetse byavugaga ko uruzinduko rwa Cyril Ramaphosa ruzakomereza no mu gihugu cya Sudan y’Epfo. Ay’amakuru yakomeje avuga ko uruzinduko rwa Cyril Ramaphosa ruzaba rugamije kurebera hamwe uko umutekano w’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ugaruka.
Ariko ibiro bya perezida Cyril Ramaphosa byatangaje ko iki gihugu cya Afrika y’Epfo cyakiriye nyiricyubahiro umwami Mswati wa III.
Bikaba bitaramenyekana neza igihe Cyril Ramaphosa azagerera Uganda.
MCN.