Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
September 20, 2024
Minisitiri w’uburezi muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Nicolas Kazadi, yavuze ko icyaba cyose kidashobora gukuraho ubuvandimwe bwa Président Félix Tshisekedi na Paul Kagame.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 09.05.2023. Saa 10:20 am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Minisitiri muri RDC, Kazadi, ubwo yakoraga ikiganiro kuri Télé 50, yakoze ku mateka ya hagana mu mwaka wa 2019 ubwo Tshisekedi yatumiraga Président Kagame ngo bafatanye gusezera bwanyuma mu cyubahiro Etienne Tshisekedi wahoze ari umunyapolitiki ukomeye muriki gihugu akaba arinawe mubyeyi wa Président Félix Tshisekedi.
Minisitiri Kazadi, muricyo kiganiro yabwiye umunyamakuru wa Télé 50, ko bagiranye ikiganiro uburyo Président Kagame yakiranwe urugwiro, Abanyekongo bari muri sitade Martyrs yaberagamo umuhango wo gusezera Etienne bamwakirije amashyi menshi, ati muricyo gihe byarakanyamuneza.
Bwana Kazadi yasobanuye ko umubano w’u Rwanda na Republika ya Democrasi ya Congo, wabaye mwiza kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi mumwaka wa 2019, nyuma y’igihe kirekire ibi bihugu byari bimaze bibanye nabi, by’umwihariko ku butegetsi bwuwo Félix Tshisekedi yatsimbuye Joseph Kabila.
Yongeye kandi avuga ku kibazo cya M23, irwanira uburenganzira bwo kubaho kwabo nababo avuga ko iki kibazo cyatumye hatutumba umwuka mubi mu mubano wa Leta ya Kigali n’a Kinshasa, ariko ngo cyo ubwacyo ntikizakuraho ubuvandimwe buri hagati y’abakuru b’ibihugu byombi.
Maze Kazadi arangiza avuga ko Icyo abona ati uko Tshisekedi yabigenje mu bihe byashize, umwe muri aba bakuru b’ibihugu azegera undi, akamusaba ko baganira, bagacoca aya makimbirane, umubano ukongera ukaba mwiza.
Kazadi yasubiyemo amagambo avuga ko Tshisekedi yabwiye Kagame mu bihe byashize, agira ati: “Tuzakomeza tube abavandimwe n’ubwo twakwicana, ntitwumvikane, turi abavandimwe. Dukore iki? Twicare, aho kubabazanya dukorane mu buryo buboneye.”
Intambara ziri muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, zateje umuryane hagati ya Leta ya Kinshasa n’a Kigali.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.