Gen Gitamisi, yavutse mumwaka wa 1964, avukira muri Rubaya ho muri Teritware ya Masisi muntara ya Kivu yamajyaruguru ho muri Congo Kinshasa.
Gen Mboneza, akiri umwana muto ababyeyi be baje kuva muri Teritware ya Masisi, baza kwimukira muri Teritware ya Rutshuru gusa aha muri Rutshuru ntibahatinze kuko baje kongera kugaruka basubira kwitongo ryabo ho muri Masisi mugace kari ruguru yaza Rubaya.
Afite imyaka 27, nibwo yinjiye Igisirikare c’Inkotanyi, ubwo hari mumwaka wa 1991, akaba yarinjiriye mugihugu ca Uganda mugace kitwa Nakivale.
Ikosi yayikoze igihe kingana namezi icumi nabiri, baza kurangiza irishuri mumwaka wa 1992. Intambara yokubuhoza u Rwanda, Gen Mboneza, yarayirwanye bivugwa ko iyintambara yayitwayemo neza kugeza batsinze ingabo za President Juvenal Habyarimana.
Mumwaka wa 1996, Gen Mboneza Gitamisi, ari mubasirikare batabaye Abanyecongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, muri Zaïre. Mumwaka wa 198, arinabwo intambara ya RCD itangiye, ubwo Gen Gitamisi, yari umuyobozi mungabo za RCD, akaba yarayoboye ico bita Platoon.
Ahagana mumwaka wa 2006, ubwo yaramaze kuja muri CNDP, yahawe abasirikare 57, maze ba mwohereza muri Rutshuru kuja kurwanya uwitwa Segasikira, wari muri Teritware ya Rutshuru aha hari brigade zibiri zabanzi ba CNDP, izi brigade kwarizibiri, Gen Mboneza yarazirwanyije arazitsinda, amaze gutsinda uru rugamba yahise ahabwa kuyobora Batayo.
Iyi Batayo yaje guhabwa Izina ngo ni “Alpha Force Mobile,” muri 2007, Mboneza yoherejwe muri Groupement ya Tongo, aha muri Tongo Mboneza yaje gukora agatendo akoresheje Inkoni, nimugihe umwanzi yaramwegereje, Mboneza, arwanisha inkoni yica abanzi be bari bahanganye ubwo ndetse aza no gufata Groupement ya Tongo.
Tariki 23.03.2009, umutwe wa CNDP, winjiye muri Leta ya Kinshasa, icogihe Joseph Kabira, niwe wari Président, muricogihe Mboneza, yahawe Ipeti rya Lt Colonel, ahabwa kuyobora 212 ème brigade, muri Walikare.
Mukwezi kwa 08/2010, Mboneza, yaje gufungwa, amaze kwinjizwa Gereza, abasirikare bavuka Imasisi baje kumufunguza bakoresheje ingufu za gisirikare, nimugihe bahise bazenguruka iyo Gereza bamukuramo kwisasu, nyuma yaho yaje kwerekeza mumajy’Epfo ya Kivu, gusa aha ntiyahatinze kuko leta yahise imusaba kuja muri Beni.
Gen Mboneza ageze i Beni ho muburasirazuba bwa Congo Kinshasa, Igisirikare c’iki gihugu bahise bamuheza i peti rya Colonel Full, ahabwa nokuyobora Regiment ya 808.
Mukwezi Kwa karindwi(7), umwaka wa 2012, Président Joseph Kabira, y’irukanye abasirikare bakuru 14, muraba Mboneza yarabarimo harimo kandi Gen Sultan Makenga, Gen Maheshi Byamungu ndetse na Gen Bosco Ntaganda.
Tariki 13.01.2023, Mboneza Gitamisi Yusufu, umutwe wagisirikare wa M23, wamugiriye icyizere ahabwa Ipeti rya Brigadier General hamwe na mugenzi we Maheshi Byamungu.
Gen Mboneza Gitamisi Yusufu, niwe number ya Kabiri(2), muri M23 akaba yungirije General Sultan Makenga.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Nakomerezaho
Afande Mboneza courage Imana izakomeze kukurinda kugeza ugeze Ku ntego yo kurenganura abarenganye ukazashimirwa