Umusirikare Mukuru mungabo za FARDC ushinjwa urupfu rwa Depite Cherubin Okende yiswe umubiligi. “Inzirakarengane y’umugambi wateguwe n’abanzi, Gen. Ndaywel ntabwo ari Umubiligi”, ibi ni ibitangazwa n’umuryango w’uyu musirikare mukuru wa FARDC ukuriye iperereza rya gisirikare nyuma yo kuregwa mu butabera bw’u Bubiligi.
Major Gen Christian Ndaywel warezwe nk’Umubiligi n’umunyamategeko w’umuryango w’umudepite w’igihugu Cherubin Okende, wishwe muri Nyakanga, umuryango we uvuga ko bigaragara ko ari inzirakarengane y’umugambi ugamije guhindanya isura ye.
Ibi nibyo umuryango we wemeza nyuma y’itangazwa, ku wa Gatatu, itariki 08/11/2023, ko hatanzwe ikirego kimurega i Buruseli, nk’umwenegihugu w’u Bubiligi, ikirego gifite aho gihuriye n’iyicwa rya Cherubin Okende nk’uko tubikesha mediacongo net.
Umuryango w’ukuriye iperereza rya gisirikare rya Congo, uvuga ko ari umugambi mubisha, uremeza kandi ko kujya mu itangazamakuru k’umunyamategeko w’Umubiligi, Alexis Deswaef, byakozwe hagamijwe guca igikuba.
Umuryango wa Gen Ndaywel uti “General Ndaywel ntabwo ari Umubiligi kandi ntabwo yigeze aba we. Umuntu wacuze uwo mugambi agomba kuba ari umuntu byavuye mubitkerezo zibi.”
Umunyamategeko Alexis Deswaef yatanze ikirego ashingiye ku nyandiko yitiriwe Urwego rw’igihugu rw’ubutasi igaragaza uruhare rwaba rwaragizwe n’uru rwego rukuriwe na Gen Ndaywel rw’ubutasi bwa gisirikare mu iyicwa rya Depite Okende.
Ni inyandiko ariko abayobozi b’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bateye utwatsi bavuga ko ari impimbano ndetse iyi nyandiko yanyujijwe mu kinyamakuru Jeune Afrique ikaba yarashize mu mazi abira umunyamakuru Stanislas Bujakera ubu ufunzwe.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.