M23 igize igihe yarahabuye ubutegetsi bwa Kinshasa yatsembye, igira ibyo yanga, byumvikanyweho i Luanda.
Ni bikubiye mu itangazo umutwe wa M23 washize hanze kuri uyu w’ejo hashize tariki ya 01/08/2024, rivuga ko uyu mutwe utahita uhagarika imirwano ako kanya, usaba ko leta ya Kinshasa yareka bakaja ku meza y’ibiganiro nabo.
Muri iryo tangazo, cyo bikoze ritangira rishimira abagize uruhare kugira ngo bashakire akarere amahoro n’u Burasirazuba bwa RDC.
Rukavuga kandi ko umwanzuro wo guhagarika imirwano udashobora kubahirizwa kuko ngo byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye ariko Congo ikica amasezerano, ko ahubwo aribwo igisirikare cya leta ya Kinshasa kiba kiboneyeho umwanya wo kwisuganya ngo kigabe ibitero.
Itangazo rigira riti: “M23, yemeje ko umwanzuro wo guhagarika imirwano utahita ushyirwa mu bikorwa . Guverinoma ya Kinshasa n’abo bafatanya yagiye igira urwitwazo guhagarika intambara kwayo, ikaba ariwo mwanya wokwiyegeranya no gukomeza kwibasira inzirakarengane zo mu bwoko bumwe ari nabwo twe tugamije kurinda.”
Uyu mutwe waboneyeho no kuvuga ko igihe leta ya Kinshasa yo kwemera ibiganiro byabo nayo ari cyo gihe hozaboneka umuti urambye ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC ziheruka guhuriria i Luanda mu Gihugu cya Angola mu rwego rwo kugira ngo baganire, hagamijwe kurebera hamwe icya hoshya umwuka mubi wa makimbirane hagati y’ibi bihugu byombi.
Umwe mu myanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro ni uko humvikanywe ko Impande zihanganye mu Burasirazuba bwa RDC zihagarika imirwano, kandi bikazatangira kubahirizwa tariki ya 04/08/2024.
Ibiro bya perezida wa Angola, João Lourenço byatangaje ko uku guharika imirwano bizagenzurwa n’itsinda ribishinzwe.
MCN.