Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabye umuryango wa SADC uhuriwemo n’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo kuyoherereza ingabo, mbere y’uko muri iki gihugu haba amatora ateganijwe kuba tariki 20/12/2023.
Ni icyifuzo ubutegetsi bwa Kinshasa, batanze binyuze muri Minisitiri w’Ingabo akaba na Minisiteri w’intebe w’ungirije, Jean Pierre Bemba Gombo.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 03/11/2023, Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba, yageze i Luanda muri Angola mu rwego rwo gutegura i Nama y’abakuru b’ibihugu bya SADC , yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 04/11/2023. Bemba yagiye aherekejwe n’umunyambanga wa leta ya Kinshasa ushinzwe ukwihuza kwa karere, Mbusa Nyamwisa Antipas.
Amakuru avugako iriya Nama iriguhuza Abakuru b’ibihugu bihuriye muri uwo muryango wa Afrika y’Amajy’epfo, bari kwiga kuri Congo, ndetse byitezwe ko yibanda cyane kuri gahunda yo kohereza ingabo zawo M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko ibiro bya perezida wa Congo Kinshasa, batangaje n’uko Bemba yagejeje kuri uriya muryango wa SADC icyifuzo gisaba ko bibaye byiza SADC yakohereza Ingabo zayo mbere y’uko muri RDC haba amatora arimo n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuba vuba.
Nta gihindutse Ingabo za SADC zizoherezwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahamaze imyaka ibiri habera imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.
Byitezwe ko SADC ishobora kwifashishwa mu kurwana n’uriya mutwe.
Amakuru avuga ko kuri ubu RDC irimo gutegura uko Ingabo za EAC ndetse n’iza MONUSCO ziri ku butaka bwayo zataha, kugira ngo zihe umwanya iza SADC zigomba kuzisimbura.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba SADC yemera guha umugisha icyifuzo cya leta ya perezida Félix Tshisekedi. Perezida Félix Tshisekedi, wa Republika ya Demokarasi ya Congo, nawe ubwe yageze i Luanda, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 04/11/2023, aho y’itabiriye i Nama yuwo muryango wa SADC.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.