Léonard Okitundu wigezeho kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Congo Kinshasa, we ngwasanga inzira yokuganira yaba umuti mwiza w’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda n’igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi abivuze mugihe ibihugu byombi bimaze umwaka urenga birebana ayingwe. Amakimbirane kuribi bihugu byombi yadutse mugihe huburaga intambara hagati y’ingabo za FARDC n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja ubw’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23 mugihe u Rwanda rwo rushinja FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano.
Ku bwa Okitundu, u Rwanda na Republika ya Democrasi ya Congo bakwiye gushaka igisubizo cya dipolomasi mu rwego rwo gukemura amakimbirane bifitanye.
Yagize ati: “Nahoze ndi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ndatanga ubuvugizi bwo gushaka igisubizo cya dipolomasi mu gihe haba hitabwa ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro, mu rwego rwo kwizera ubusugire bwa RDC.”
Yakomeje agira ati: “Tugomba gushyigikira igisubizo cya dipolomasi mu burasirazuba bwigihugu cyacu, kuko intambara tuzi uko tuyitangira, ariko ntituzi uko tuyirangiza, ikindi abaturage bacu ni bo bahohoterwa. Ni yo mpamvu, ntekereza ko ibisubizo byo gukemura amakimbirane mu mahoro bikomeje gushakishwa. “
Okitundu yanagaragaje ko u Rwanda na RDC bakwiye gukora iyo bwabaga mu gukumira icyo ari cyo cyose cyaganisha ku ntambara.
Yavuze ko “Dipolomasi y’igihugu ni yo ruhande nyarwo rwacyo. Twakumiriwe kubana na kiriya gihugu ni yo mpamvu ari ngombwa gushaka igisubizo cya dipolomasi. Ikibazo nyamukuru ni uburyo bwo gusobanura ikibazo cyavutse mu burasirazuba bwa RDC ari na byo bizadufasha kubona ibisubizo biboneye.”
Kugeza ubu Leta ya Congo imaze igihe isabwa kujya mu biganiro na M23, gusa yarahiye ko itazigera ijya mu biganiro n’inyeshamba zo mu mutwe wa M23.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
I as well believe thus, perfectly composed post! .