Lamuka ya Martin Fayulu yasabye ubutegetsi bwa Kinshasa gucana umubano na Uganda.
Ni ihuriro ry’imitwe ya politiki riyobowe na Martin Fayulu ryasabye Guverinoma ya Kinshasa gucana umubano na Uganda, ndetse no gusesa amasezerano yose ya gisirikare iki gihugu kigirana na Uganda.
Bije nyuma y’uko umuryango w’Abibumbye, ONU, uheruka gusohora raporo kuri Repubulika ya demokarasi ya Congo, igaragaza ko Uganda ifite uruhare runini mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Impuguke za LONI zagaragaje ko abayobozi ba M23 bagiye i Kampala, aho ngo bashoboye kugirana inama n’abandi bayobozi b’imitwe y’itwaje intwaro. Iriya raporo yemeza ko Uganda yagize uruhare muri ayo makimbirane mu gufasha M23, ikirego cyari kitarashyirwa ku mugaragaro Uganda yahise itera utwatsi iby’iyo raporo.
Nyuma y’iyi raporo, Lamuka, ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ryahise risaba Kinshasa guhagarika umubano w’ubabanyi n’amahanga na Uganda.
Iri huriro, binyuze ku muvugizi waryo, Prince Epenge, yatangaje ko Guverinoma ya Congo yirengagije nkana uruhare rwa Uganda.
Asaba ko iki gihugu cya RDC ko cyahita gisesa amasezerano yose cyagiranye n’iki gihugu cya Uganda.
Mu busanzwe leta ya Kinshasa yagiye uvuga ko M23 ifashwa n’u Rwanda, ibyo u Rwanda rwagiye rutera utwatsi inshuro nyinshi, ndetse rugashinja Kinshasa kuba ari yo ifasha byahafi Interahamwe, FDLR, izirimo abasize bakoze genocide mu Rwanda. Kimweho hari abanyapolitiki bamwe ba Kinshasa bagiye bavuga ko Uganda ifite uruhare mu gutera inkunga M23, nubwo nta bimenyetso bibigaragaza berekanye.
MCN.