Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo, abakora uburaya bahawe amasomo akomeye.
September 19, 2024
Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Imirwano hagati ya M23( abasore bahetse Isezerano), n’ingabo za leta y’Ikinshasa (FARDC), nabafatanya bikorwa babo aribo Abacanshuro, FDLR ndetse n’a Maimai Nyatura, yakomereje muduce turi muri Territory ya Masisi muri Secteur yayo ya Makombo.
Nkuko twabiwiwe kuri Minembwe Capital News, nuko igitondo canone tariki 13.02.2023, imirwano ikaze yabereye muri Secteur ya Makombo, iri muri Territory ya Masisi. Iyimirwano yahuzaga ingabo zihetse isezerano aribo M23 n’ingabo za leta ya Congo (FARDC), nabafatanya bikorwa babo Abacanshuro (Wagner), FDLR ndetse n’a Maimai Nyatura, gusa bivugwa ko ingabo za M23 zaje kwigarurira iyo Secteur ya Makombo.
Secteur ya Makombo iri hafi nagace bita King kari muri birometre 10 numujyi wa Sake.
Ahandi habereye imirwano uyumunsi kuwambere ni muri Groupement ya Kaembe, nayo iri muri Territory ya Masisi ho muri Kivu yamajyaruguru.
Iyi mirwano umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yavuze ko ari ingabo za leta y’Ikinshasa (FARDC), FDLR, Abacanshuro aribo babagabye ibitero kuri M23, nayo ibona kwirwanaho nkuko twabwiwe kuri Minembwe Capital News.
Ikindi uyumutwe wa M23 uvuga yuko leta y’Ikinshasa ikomeje kubagabaho ibitero bikomeye ikoresheje indege z’intambara mubice bya Territory ya Masisi : Kishishe, Kabati na Ruvunda ndetse no muri King.
Muri Territory ya Masisi, muriki cumweru turangije caranzwemo n’Intambara zurudaca hagati ya M23 na Leta ya Congo (FARDC)! gusa bivugwa ko ingabo za M23 zakomeje kwerekana ubuhanga murugamba, kugeza ubu Ingabo za leta y’Ikinshasa zikaba zitarabasha kubambura nagace gato.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
M23 ningabo dutezemo amahoro aho muri Kivu zombi gusa nibakomeze bagere kumasezerano yimana batsinde ubwo butegetsi bubi