Uwahoze ari Perezida muri RDC, Joseph Kabila yahakanye ibirego aheruka kuregwa n’a Perezida wa Uganda.
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 19/07/2023, saa 6:10Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Perezida wa kera wayoboye RDC kuva mu mwaka wa 2001 kugeza mumwaka wa 2019, Joseph Kabila, yahakanye ibyo aheruka gushinjwa n’a Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ko ari we wateje ibibazo mukarere n’imugihe yashinjwaga gutera inkunga umutwe w’itera bwoba wa ADF.
Joseph Kabila ibi nibyo yatangarije ikinyamakuru ca Reuters asubiza Museveni uherutse gutangaza ko ubutegetsi bwe ari bwo bwatumye umutwe wa ADF wongera kwisuganya kandi wari warashegeshwe n’ingabo za Uganda mu mwaka wa 2007.
Perezida Museveni wa Uganda, tariki ya 13/07/ 2023, yagize ati: “Ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida muri RDC Joseph Kabila, bubifashijwemo n’abo mu karere n’abandi banyamahanga, bwahaye ikibanza umutwe wa ADF muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.”
Umukuru w’igihugu ca Uganda yakomeje avuga ko abarwanyi ba ADF, “Bacukura zahabu, bagurisha Timber, basarura Cocoa y’abaturage, bakusanya imisoro, bambura abaturage amafaranga. Bateraga imbere n’ayo mafaranga. Banazamuye imikoranire n’ibindi byihebe nka Al Qaeda.”
Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka PPRD rya Kabila, Ferdinand Kambere, aherutse kwamagana amagambo ya Perezida Museveni, asobanura ubutumwa bw’uyu muyobozi wa Uganda burimo isebanya, kandi ko bugaragaza ko atewe ubwoba n’iherezo ry’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.
Joseph Kabila, kumunsi w’ejo hashize tariki 18/07/2023 yatangaje ko Perezida Museveni umushinja gufasha ADF kandi ko ari we wateje umutekano muke mu karere. Ati: “Ibirego by’ibinyoma bya Perezida Museveni, uri mu b’ingenzi bateje umutekano muke mu karere biteye isoni kandi bigamije kurangaza Abanyekongo no kubacamo ibice.”
Umutwe wa ADF washinzwe mu mwaka wa 1996, ukaba urwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni. Uyu mutwe Ukomoka mugihugu ca Uganda w’irukanwe kubutaka bwaho mu mwaka wa 2007, uhita werekeza muburasirazuba bwa RDC, arinaho washinze ibirindiro. Kuri ubu, uri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba kubera ibikorwa byayo bihungabanya umutekano w’abasivili muri RDC n’a Uganda.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.