Ingabo z’u Burundi zirimo gutegura abasirikare babo bazoherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru gufasha igisirikare ca Republika ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo(FARDC) ngo mugihe ingabo za EAC zizaba zavuye muri iki gihugu nk’uko byatangajwe n’umwe mu basirikare b’u Burundi.
Igihugu c’u Burundi na RDC bifatanye amasezerano yomwibanga hagati y’ubuyobozi bwibi b’ihugu byombi. N’amasezerano amaze hafi igihe kingana n’imyaka ibiri irenga nimugihe u Burundi bwemerewe kohereza ingabo zo guhiga imitwe y’inyeshyamba z’Abarundi za RED-Tabara na FNL ikorera mu misozi iherereye muri Kivu y’Amajyepfo, muriki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ubufatanye bwa gisirikare hagati y’u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwatangiye mu gihe cya Perezida Joseph Kabila. Umwe mu bahaye aya makuru radio ya RFI yagize ati: “Ntitwakwibagirwa ko abahoze ari inyeshyamba z’Abahutu za CNDD-FDD bari ku butegetsi mu Burundi barwanye iruhande rw’Abanyekongo mu gihe cy’intambara ya mbere n’iya kabiri ya Congo, kandi Kinshasa ikunda kugirira icyizere ubutegetsi bw’u Burundi na bwo bufatwa nk’ubwa Bahutu.”
Kandi ikimenyetso cyerekana ko ayo masano akomeye akomeje hagati y’ibihugu byombi, ingabo z’Uburundi zigenda ziyongera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hakurikijwe amasezerano mashya ya gisirikare y’ibihugu byombi yashyizweho umukono hagati ya Félix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye mu mpera z’ukwezi kwa Munani, i Kinshasa.
Muri iki gihe igihugu gifite, mu rwego rw’ingabo za EAC, bataillon zine cyangwa abasirikare bagera ku 3.200 muri kiriya gice cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’indi batayo yoherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru bisabwe na Kinshasa.
Ingabo z’u Burundi bivugwa ko zageze mu ibanga rikomeye muri Kivu y’Amajyepfo mu mpera z’umwaka wa 2021, amaherezo zinjiye mu ngabo zoherejwe n’Umuryango wa EAC mu kwezi kwa Cyenda, 2022. Amezi atandatu nyuma yaho, zageze muri Kivu y’Amajyaruguru, bisabwe na Kinshasa, zifite ubutumwa bwo kubungabunga umutekano mu gace ka Sake, kazengurutswe na Teritwari za Masisi na Rutshuru, nyuma yo kuhava kw’inyeshyamba za M23.
Ni inshingano zashimiwe inshuro nyinshi n’abayobozi ba Kinshasa: Umwe mu bayobozi begereye Perezidansi ya Congo nk’uko RFI ikomeza ivuga ndetse yagize ati “Bakijije isura ya EAC,”
Amaherezo, u Burundi buritegura kohereza brigade zibiri zigizwe na batayo zitatu, zose hamwe zikaba batayo zitandatu (6) zigomba “koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma yo kugenda guteganyijwe kw’izindi ngabo za EAC,” nk’uko umwe mu basirikare mukuru w’u Burundi yabitangaje.
Intego y’uku “kongera ingufu kw’Igisirikare cy’u Burundi” ni umutekano, nk’uko byemezwa muri Perezidansi ya Congo yongeraho ko kuba mu burasirazuba bw’igihugu bigamije kumara igihe. Ati: “Abarundi bazaguma muri DRC nubwo abandi bagenda, ibyo biragaragara.”
Ku bijyanye na EAC, manda y’ingabo za yo yongerewe kugeza mu ntangiriro z’Ukwezi kwacuminumwe. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, yabisobanuye agira ati: “ Ni igihe cy’abakuru b’ibihugu cyo gusuzuma raporo y’isuzuma ry’ubutumwa. Yavuze ko ariko ari “inyongera”yo gutekereza ku kugenda buhoro buhoro. Kugenda kandi kutagomba kureba Ingabo z’Abarundi.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.