Ishirahamwe rya NDSC ryatanze inama ifasha ku rwanya ubwiyongere bw’amazi y’i Kiyaga cya Tanganyika, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo akomeje gusenyera abaturage b’i Baraka.
Ni kuri uyu wa Kane tariki ya 09/05/2024 umuyobozi w’ishirahamwe rya New Dynamics(NDSC), Lusambya Wanumbe, uhagarariye iri shirahamwe ritegamiye kuri leta ya Kinshasa, yahaye ikiganiro Abanyamakuru ba Baraka muri teritware ya Fizi, maze agaragaza icyafasha abaturiye ibyo bice guhangana n’ikibazo cy’amazi y’ikiyaga cya Tanganyika amaze gutuma benshi bava mu byabo.
Ibyo yabivuze ku mpamvu z’uko abamaze guta izabo kubera amazi bagenda biyongera umunsi ku wundi, aho kuri ubu bageze ku 31.700.
Uyu muyobozi yavuze ko leta yafatanya n’abaturage b’i Baraka kandi ko leta ikwiye guha abaturage ubutaka bw’u buntu kugira ngo bahinge bitaruko asobanura ko mu gihe leta itokora ibyo bizatera abaturage gupfa bakazicwa n’inzara.
Yakomeje avuga ko imirima y’abaturage yari hafi n’ikiyaga cya Tanganyika ko yapfuye kubera amazi menshi, avuga ko nk’abo baturage ko bagomba guhabwa ubundi butaka bwa leta bakaboneraho guhinga.
Ikibazo cy’amazi, mu bice byo muri Baraka na Uvira, cyatangiye mu mpera z’u kwezi kwa Kane, usibye gutuma abaturage bahunga ay’amazi, amaze no gusenya amazu agera ku 1000 muri Baraka honyine.