Abakuru b’Ingabo zo mu bihugu biri mu muryango wa Afrika y’Iburengerazuba (CEDEAO), bamaze kwemeza umugambi wo kohereza ingabo z’uyu muryango muri Niger kurwanya abahiritse ubutegetsi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 05/08/2023, saa 7:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ibi bihugu b’ihuriye mu muryango wa CEDEAO ku Cyumweru gishize bahaye iminsi irindwi abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum ngo babe bamaze kubumusubiza, bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu za gisirikare.
Kuri ubu icyumweru bariya basirikare bayobowe na Général Abdourahamane Tchiani bahawe kirabura umunsi umwe wonyine.
Kuruyu wa Gatanu ni bwo i Abuja muri Nigeria hasojwe inama y’iminsi itatu yahuzaga abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bya CEDEAO bigaga kuri gahunda y’uko bakohereza Ingabo z’uriya muryango muri Niger mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Mu byo bemeranyijeho nk’uko byavuzwe n’itangaza makuru rya RFI nu uko Ingabo zigomba koherezwa i Niamey zizakoresha imbaraga mu kwirukana abasirikare bahiritse ubutegetsi.
Nigeria ni yo izagira uruhare rukomeye muri biriya bitero ndetse ngo ni na yo igomba gutanga ibikoresho nkenerwa birimo imodoka nimbunda za msaada n’ibindi. Ibi bikoresho ngo bigomba kugera muri Niger biciye ku butaka, mu kirere ndetse no mu nyanja.
Iyi Nigeria kandi ngo ni na yo igomba gutanga umubare munini w’Ingabo.Ibindi bihugu byemeye ko bizatanga Ingabo birimo Bénin, Côte d’Ivoire na Sénégal.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu buri mugaba mukuru w’Ingabo witabiriye inama y’i Abuja ageza gahunda y’ibyayanzuriwemo ku mukuru w’Igihugu cye.
Mu bitabiriye iriya nama cyakora ntiharimo Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bya Niger, Tchad, Guinée-Conakry, Mali na Burkina Faso biri mu bigize CEDEAO.
Ibi bihugu bitatu bya nyuma biheruka gutangaza ko byitandukanyije n’uriya muryango ku bijyanye n’aho uhagaze ku bibazo bya Niger, ndetse bitangaza ko byiteguye kohereza muri Niger ingabo zo guha umusada abahiritse ubutegetsi mu gihe cyose CEDEAO yakoherezayo Ingabo zo kubirukana.
Ni umugambi kandi Guinée, Mali na Burkina Faso bahuriyeho n’igihugu cya Algérie.
Amakuru kandi avuga ko abahiritse ubutegetsi bwa Niger bamaze no kwiyambaza abacancuro bo mu mutwe wa Wagner Group wo mu Burusiya kugira ngo na bo baze kubafasha muri iriya ntambara.
Kuri ubu ibihugu byemeye gutabara Niger byamaze gusaba Ingabo zabyo kuryamira amajanja, ku buryo isaha n’isaha zishobora kwinjira mu mirwano.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.