Ingabo za Ukraine zikomeje gukora ibikomeye aho ziri kurwanira mu Burusiya.
Abasirikare ba Ukraine bamaze kugera mu birometro 30 uvuye mu gace ka Kursk ko mu Burusiya ako ziheruka kwigarurira, nk’uko byatangajwe n’abategetsi bo mu gihugu cy’u Burusiya.
Ingabo za Ukraine zikomeje kuja imbere no kugaragaza ubushobozi bwa gisirikare, nyuma y’uko zifashe agace ka Kusker mu Burusiya agace gaherereyemo umupaka uhuza ibihugu byombi.
Amakuru agahamya neza ko, iz’i ngabo za Ukraine zinjiye imbere mu gihugu cy’u Burusiya mu birometero 30 uvuye muri kariya gace ka Kursk.
Umwe mu bategetsi bo muri Ukraine, yabwiye ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP ko abasirikare babo babarirwa mu bihumbi barimo kurwana ku butaka bw’u Burusiya. Ibi kandi bikaba byari byatangajwe na bashinzwe kurinda imipaka ku ruhande rw’u Burusiya.
Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya yavuze ko aba basirikare babwo barwanye n’abasirikare ba Ukraine hafi y’ibyaro bya Tolpino na Obshchy Kolodez, mu gihe igitero cya Ukraine mu karere ka Kursk cyahagabwe ku wa Gatandatu tariki ya 10/08/2024.
Umuvugizi wa minisitiri y’ububanyi n’amahamga y’u Burusiya Marie Zakharov yashinje Ukraine ‘gutera ubwoba abaturage b’u Burusiya.’
Volodymyr Zelensky, yemeye bwa mbere ko igisirikare cye kigaba igitero cyambukiranya imipaka mu karere ka Kursk mu Burengerazuba bw’u Burusiya.
Yanabwiye kandi abaturage ba Ukraine bo mu mujyi wa Kyiv ko intwaro zikomeye, zirimo zirasa kure ndetse na za drone z’intambara zikomeje kubagabaho ibitero.
Ati: “Tunagabwaho ibitero bya misile, kandi buri gitero nk’icyo gikwiye igisubizo kiboneye.”
Mu mpera z’i Cyumweru dusoje, Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya yavuze ko abasirikare bayo baburijemo ibitero by’umwanzi byari bigamije gusenya ibiri ku butaka bw’u Burusiya.
MCN.