Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
September 20, 2024
Imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi (FDNB), yatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyakare Saha 6:30 Am, kuri uyu wa Kabiri, tariki 05/12/2023.
Iriya mirwano irimo kubera muri Localité ya Musungati agace karebana na Rutobotobo, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo. Kimweho hari Amakuru ahamya ko Localité ya Musungati iri mu Bilometre 5 na Mushaki kohamaze gufatwa n’Ingabo za General Sultan Makenga.
K’urundi ruhande muri Mushaki hamaze kugera abaturage benshi bahunga ziriya Ntambara kuva k’umunsi w’ejo hashize . Aka gace ka Mushaki karacarimo Ingabo z’u Burundi na Wazalendo ndetse na FDLR n’inshi. Iy’imirwamo ikaba ikomeje kubera munkengero zaka gace ka Mushaki.
Mugihe imirwano ikomeje hari Amakuru avuga ko Ingabo z’u Burundi zari mungabo za EACRF ziri i Mushaki, kozirimo kwitegura gusubira mu gihugu c’u Burundi nimugihe Ingabo za Kenya zo zikomeje kwerekera i Goma zitaha.
Bruce Bahanda.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.