Impamvu yatumye umusirikare wa FARDC yakwa imbunda mu Minembwe yamenyekanye.
Ni ibikubiye mu butumwa bwanditse bwahawe ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, buvuga ko ‘ahar’ejo abaturage b’irwanaho batse umusirikare wa FARDC imbunda ku mpamvu z’i myitwarire mibi yagaragaye kuri uwo musirikare.’
Ubu butumwa buvuga ko ahagana isaha z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 01/08/2024, kwaribwo umusirikare wo mu ngabo za FARDC mu Minembwe yageze ahitwa ku Kuziba hafi n’ikibuga cy’indege cyo muri ibyo bice atangira gukubita no kunyayasa(kunyaga) abaturage yari asanze aho.
Rero, ako kanya, haje kugera abaturage b’irwanaho maze bahita bafata wa musirikare bamwaka imbunda ye yo mu bwoko bwa AK-47, ariko bareka wa musirikare amahoro asubira mu ikambi ya gisirikare iherereye muri Minembwe Centre, nk’uko ubu butumwa bwakomeje buvuga.
Ubu butumwa bunavuga kandi ko kugeza ubu imbunda y’uwo musirikare ikiri mu maboko y’abaturage b’irwanaho, kandi ko ibi biteje impagarara muri aka gace.
Biranavugwa ko kubera ibyo byabaye iki gisirikare cya leta kiri muri ibyo bice, cyazindutse gikora patrol gikoresheje drone aho izo drone ziri kuzengeruka hejuru y’uduce abaturage b’irwanaho baherereyemo.
Kandi ko ndetse byanatumye hongera kuba umwuka mubi wo kurebana ayingwe, hagati ya Twirwaneho n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ariko amakuru akavuga ko kuvaho izi ngabo zaje gukombora 12 brigade yarimaze igihe kirenga imyaka 10 muri Minembweza, zakomeje kugira imyitwarire idahwitse, ndetse bigakekwa ko aba basirikare bashya ari bakurutu, ni mu gihe nabo ubwobo baheruka kurasana ubwo umwe wo muribo yarimo akinisha imbunda birangira ateye uwabo ibomba ahita y’itaba Imana.
MCN.