Impamvu ibihugu bikomakomeye biri kuburira abantu babo kuva mu gihugu cya Liban ya menyekanye.
Ibihugu birimo Amerika n’u Bwongereza byasabye abaturage b’ibi bihugu byabo batuye muri Liban kuva muri iki gihugu nyuma y’uko ubushamirane bukomeje kwiyongera cyane mu karere k’u Burasirazuba bwo hagati.
Ambasade y’Amerika iherereye ku murwa mukuru Beirut muri Liban yasabye Abanyamerika gufata indege bagataha ngo kuko umutekano ukomeje kwifata nabi muri aka karere, kandi ko ibintu bishobora kuzamba umwanya uwariwo wose.
Iyi nama Abanyamerika bari guhabwa niyo n’Abongereza bagiriwe n’ambasade yabo iri muri Liban.
Igihugu cya Irana giheruka gusezeranya Israel kwihorera kigerekaho ko kizihorera bikomeye. Ibi bakaba barabivuze nyuma y’urupfu rw’umuyobozi w’umutwe wa Hamas Ismaïl Haniyel wishwe ku wa Gatatu mu murwa mukuru i Tehran muri Iran.
Iyicwa rye ryabaye hashize amasaha make Israel yishe komanda Fuad Shukr wo muri Hezbollah mu gitero i Beirut.
Ibi byatumye haba ubwoba kubera ko umutwe wa Hezbollah wo muri Liban, ufashwa na Iran, ushobora kugira uruhare rukomeye muri uko kwihorera, ibyo nabyo bikaba bishobora gutuma haba intambara na Israel ikaze.
Hezbollah ivuga ko komanda wayo ko yiciwe mu gitero cya Israel cyakozwe ku itariki 1/08/2024, nyuma gato umuyobozi wafatwaga nk’uwikirenga mu mutwe wa Hamas yishwe.
Gusa, Israel yo ivuga ko umukuru w’umutwe wa Hezbollah yiciwe mu gitero cyakozwe mu kwezi kwa Karindwi.
Kandi ko ku itariki ya 01/08/2024, uyu mutwe wa Hezbollah wo hereje ibisasu bya rokete bibarirwa muri za mirongo ku mujyi wa Beit Hillel mu majyaruguru ya Israel.
Muri icyo gihe byatangajwe ko ubwirinzi bwa Israel bwahagaritse ibyo bisasu kuko nta numuntu byigeze bikomeretsa cyangwa ngo bimwice.
Si Amerika n’u Bwongereza byonyine byaburiye abantu babo kuva muri Liban ahubwo na Canda nayo yasabye abayo kuva muri iki gihugu.
Mu gihe u Bwongereza bwo bwanatangaje ko bugiye kohereza abasirikare babwo n’abategetsi bo ku rwego rw’umutekano ku mupaka ngo bufashe mu guhungisha abaturage babikenera, kandi iki gihugu kikaba kiri guhatiriza abantu kuva muri Liban mu gihe indege z’ubucuruzi zikiriko zigenda.
U Bufaransa bwo bwahise buha inama ababo bari muri Liban kuhava vuba ngo kandi byihuse.
Hagati aho muri Gaza, abantu bakomeje kwikanga ibitero byo mu kirere aho batinya ko Israel igiye gukaza ingufu mu kugaba ibitero karundura ku banzi bayo.
MCN.